Ku munsi w’ejo ni bwo inama y’umuryango w’Abibumbye yateranye ahagomba kuvugirwa ibijyanye n’ikibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.
Minisitiri Nduhungirehe w’u Rwanda yabwije ukuri abari muri iyi nama nta guca iruhande aho yagaragaje ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo gishingiye ahanini kuri FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda kuri ubu ikaba ifashwa na Leta ya Congo. Yakomeje avuga ko nubwo Congo ihakana gufasha uyu mutwe hari ibimenyetso bigaragarira buri wese nk’umwe mu bayobozi bawo uherutse gushyikirizwa u Rwanda yambaye imyenda ya gisirikare ya Congo.
Nduhungirehe kandi wagiye impaka cyane n’uwari uhagarariye Leta ya Congo yagaragaje ko MONUSCO yoherejwe na UN kubungabunga amahoro muri kariya gace yateshutse ku nshingano zayo igatangira kurwana ku ruhande rwa Congo ifite ingabo zivanzemo FDLR bityo mu magambo make ukaba wavuga ko MONUSCO nayo ishyigikiye uyu mutwe kandi UN yaremeje ari umutwe w’iterabwoba.
Asubiza ku byari bivuzwe n’uhagarariye Congo wibazaga impamvu u Rwanda rukiri muri UN kandi rutemera raporo zawo, Minisiter Nduhungirehe yerekeanye uburyo abaturage bicwa abandi bagahunga mu burasirazuba bwa Congo ibintu bimaze imyaka myinshi MONUSCO iraho irebera. Yanasubije ku kibazo cy’uko u Rwanda rwaba rwaravogereye imipaka y’igihugu cya Congo, aho yavuze ko Congo ari yo yavogereye iy’u Rwanda mbere mu bitero byagabwe na FDLR na FLN bakorana, ndetse n’ibisasu biheruka kuraswa mu karere ka Rubavu bigahitana abantu bikangiza byinshi. Ati: “None ihame ryo kutavogera ubusugire bw’ikindi gihugu bireba Congo gusa cyangwa binakurikizwa ku ruhande rw’u Rwanda”.
Nyuma y’izi mpaka zikomeye hagati y’abahaagaririye Congo n’u Rwanda, Amerika yafashwe n’umujinya cyane ko u Rwanda rwavugaga ko MONUSCO ifashwa cyane na yo nta cyo imaze muri kariya karere ndetse ko itanga raporo zibogamye zitandukanye n’ukuri kw’ibihabera, maze yihanangiriza u Rwanda mu buryo bukomeye arushinja kwigomeka ku muryango wa UN.
Uwari uhagarariye USA muri UN yagize ati: “Ibivugwa n’u Rwanda ko MONUSCO ikorana na FDLR ni ibinyoma kandi ntikwiriye na gato. Twebwe n’umuterankunga mukuru wa UN ndetse n’ibikorwa by’ingabo zo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, twamaganye gukomeza ibitero kwa M23 ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda RDF. Dushyikiye ko hakubahirizwa ibyemezo byafatiwe mu nama ya EAC ndetse na SADC. Gusa gusinya no gushyira mu bikorwa ni ibintu 2 bitandukanye. Twebwe icyo tuzakora ni ugukomeza kurebera hafi ko ibyemezo byavuye muri ibi biganiro bishyirwa mu bikorwa n’impande zombi kandi nibitubahirizwa twe twiteguye gufata ibyemezo bihambaye cyane.”
Yakomeje ategeka ko MONUSCO ntawe ugomba kuyibuza gukora akazi kayo yaba mu bice bigenzurwa na FARDC ndetse n’ibice bigenzurwa na M23. Yanategetse ko M23 igomba gukora ibishoboka byose ikibuga cy’indege cya Goma kigafungurwa vuba na bwangu. Ibi nubwo yabivuze gutya M23 yo yari yarategetse ingabo za MONUSCO kuguma mu kigo cyabo cyanwa basohokamo bagasiga intwaro zabo. Ikindi yirengagije ni uko M23 yagaragaje ko ikibuga cy’indege cya Goma cyangijwe cyane n’ingabo za FARDC mbere yo kugenda aho zasenye iminara, zikangiza imihanda y’indege ndetse zikagitegaho ibisasu.
Uyu muyobozi kandi yakomeje ashinja ibyaha bikomeye ingabo za M23 birimo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu kubera ko ntawe ubareba kuko MONUSCO yakababonye bayifungiye mu kigo cyayo. Ati: “Mu gihe MONUSCO izaba itemerewe gusohoka ngo ijye gucunga umutekano mu bice M23 igenzura, twe nk’akanama gashinzwe umutekana dukwiriye gutekereza ubundi buryo tuzakoresha ngo tujye gucunga umutekano muri ibi bice harimo no gusubiramo inshingano z’ubutumwa bwa MONUSCO.”
Yategetse kandi M23 n’u Rwanda guha inzira ingabo za SAMIDRC kandi zigasohokana n’intwaro zabo. M23 yo ikaba yaravugaga ko izi ngabo zizarekurwa zidataha iwabo ariko zigasiga intwaro. Yongeraho ko MONUSCO igomba guhabwa umwanya mu biganiro bindi bizaba bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo niba bashaka ko ibyo biganiro bigira umusaruro.
Nubwo Amerika yategetse ibi byose ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko mu gihe umutekano w’u Rwanda ukibangamiwe, ingamba z’ubwirinzi zashyizweho zizagumaho uko zakabaye kugeze ibibazo byose rwerekana bibonewe ibisubizo.
Leave a Reply