Uko
intambara ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, amwe mu makuru atangiye gusohoka
agaragaza isura idasanzwe y’imibanire y’abafatanyabikorwa ba Leta ya
RDC.
Mu gihe M23 ikomeje gukaza umuvuduko,
bamwe mu barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro buishyize hamwe (Wazalendo)
baremeza ko Ingabo z’u Burundi bashyizwe hamwe na bo mu rugamba, ziri
kubaca intege aho kubatera inkunga.
Byatangiye igihe Leta ya Congo yafataga
icyemezo cyo gukoresha Ingabo z’u Burundi, izihuriza hamwe n’imitwe ya
Wazalendo kugira ngo ihangane na M23 yari imaze gufata igice kinini
cy’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ariko ibivugwa mu nama yahuje Minisitiri
w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, n’abahagarariye Wazalendo mu
mujyi wa Uvira, byasize benshi mu rujijo.
Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’aba barwanyi byavugaga ko Ingabo z’u Burundi ziri gukorana bya hafi na M23.
Mu ijambo ryuje impungenge ryatanzwe
n’umwe mu bahagarariye Wazalendo, yagaragaje ko ibihe bikomeye barimo
bihuzwa n’uruhare rutaziguye rw’Ingabo z’u Burundi.
Yagize ati: “Twe ba Wazalendo turi guhura
n’ingorane ku mirongo y’urugamba. Bijyanye no kuba muri kumwe
n’umuyobozi wacu ndetse na komanda wa FARDC muri aka karere, mugomba
kutubwira intego ndetse na misiyo y’Ingabo z’u Burundi mu gihugu cyacu.”
Iri jambo ryakurikiwe n’iyindi mvugo, aho
uyu muyobozi yavuze ko igihe cyose baba bageze hafi yo gutsinda M23,
Ingabo z’u Burundi zibavangira.
Yagize ati: “Rwose hano muri Kamanyola
ubwo buri gihe twari mu nzira zo gukubita umwanzi, ariko Ingabo z’u
Burundi buri gihe zitubwira ko tutemerewe kugaba ibitero ku mwanzi.”
Iki kibazo cyakomeje gukura, aho Wazalendo
ishinja izi ngabo n’uruhare mu ifatwa rya Nyangezi, ahantu hari ingufu
z’ingenzi z’ingabo za Leta mbere y’uko zihatakaza.
Ibi birego bije mu gihe M23 ikomeje
gutsinda urugamba, aho yirukanye ingabo za Leta ndetse
n’abafatanyabikorwa bazo mu mijyi ya Goma na Bukavu, ndetse ikagenda
yigarurira ibice byinshi byo muri Kivu zombi.
Ibi byatumye hazamuka impaka zikomeye ku
ruhare rw’abafatanyabikorwa ba Leta ya RDC, aho bamwe bashyirwa mu majwi
nk’abanzi b’imbere.
Nubwo Igisirikare cy’u Burundi kitaragira
icyo gitangaza kuri ibyo birego, ubusanzwe igihugu cy’u Burundi kiri mu
bihugu byohereje ingabo mu rwego rw’ubufatanye bwa gisirikare mu karere,
binyuze muri EACRF (East African Community Regional Force).
Ariko uko ibintu bihagaze muri iki gihe, bisa n’aho ubufatanye buvugwa ku mpapuro butagihura n’ibiri kuba ku butaka.
Umubano hagati ya Wazalendo n’Ingabo za Leta waranzwe n’ibibazo byinshi kuva uyu mutwe watangira kwifashishwa.
Bamwe muri bo ni abahoze mu mitwe yitwaje
intwaro, abandi ni abaturage bihariye intwaro ku bw’impamvu z’amateka
cyangwa z’umutekano. Guhuza aba bantu batandukanye n’ingabo z’amahanga
byasabaga ubwitonzi bwinshi.
Kuba bari gutangira gushinja ku mugaragaro
ingabo z’u Burundi bifite icyo bisobanura: hari icyuho gikomeye mu
itumanaho n’imikoranire, ndetse hashobora kuba hari n’agace gato k’ukuri
mu byo bavuga.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibi birego
bishobora kuba bifite ishingiro, ariko banatunga agatoki ko Wazalendo
bashobora kuba bari kugerageza gukoresha izi mvugo nk’uburyo bwo
kugerageza gushyira igitutu kuri Leta ya RDC, bayisaba inkunga nyinshi
cyangwa uburenganzira bwisumbuye.
Ku rundi ruhande, hari impungenge ko ibi
bishobora kurushaho gukurura umwiryane hagati y’ingabo ziri gufatanya mu
guhangana na M23.
Mu gihe aba bayobozi bakomeje guhugira kuri politiki y’intambara, abaturage bo baracyarwana no kubona umutekano.
Abantu benshi bavuye mu byabo, abandi
babayeho mu buhungiro bw’igihe kirekire. Intambara isa n’aho irushaho
kuba ingirakamaro ku banyapolitiki n’abafite inyungu z’ikirenga, aho
kuba igisubizo ku baturage bifuza gusa amahoro n’umutekano.
Leave a Reply