Joseph Kabila wari warahunze yavuze ko agiye kugaruka mu gihugu no kwinjira mu cyibazo cy’intambara imaze kuyogoza RDC aca amarenga yo kwiyunga kuri M23

Share this:

Mu
gihe igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
gikomeje kunyura mu bihe bikomeye by’umutekano muke, amakuru atunguranye
yongeye guhungabanya imbago za politiki muri icyo gihugu.
 

Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila
Kabange, yatangaje ko agiye guhita agaruka mu gihugu cye nyuma y’umwaka
wose ari mu buhungiro ndetse n’imyaka itandatu yose yari amaze
acecetse.
 

Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Jeune
Afrique, aho Kabila yagize ati: “Igihe kirageze ngo ntange umusanzu
wanjye mu gushaka umuti. Ngaruka nta kujenjeka, binyuze mu Burasirazuba
bw’igihugu cyacu.”
 

Abasesenguzi benshi batangiye kwibaza niba
uyu mwanzuro wa Kabila ushobora kuzana ituze cyangwa se kongera
ubushyamirane mu gihugu kimaze imyaka myinshi kirimo umutekano mucye,
imitwe y’inyeshyamba, n’akajagari ka politiki.
 

Kabila, wategetse RDC kuva mu 2001 kugera
mu 2019, yaranzwe no kuyobora igihugu mu buryo bwavugishije benshi,
bamwe bamwita “umucunguzi”, abandi bamushinja “kugundira ubutegetsi”
n’ibibazo by’akarengane kakorerwaga abaturage ku butegetsi bwe.
 

Nubwo atigeze asobanura neza aho
azagarukira n’ibyo azagaruka akora, bamwe bakeka ko ashobora kuba
azahita agana mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo cyangwa Kivu y’Amajyaruguru,
aho ubwicanyi, n’akarengane byazengereje abaturage, bikozwe na
Guverinoma ya Tshisekedi.
 

Kabila yavuze ko arambiwe kurebera igihugu kigwa mu manga adatanga umusanzu we.  

Yagize ati: “Sinshobora gukomeza kurebera igihugu cyanjye gisenyuka. Ubu ni bwo buryo bwo kwinjira mu kibazo, si ukugikwepa.” 

Perezida uriho ubu, Félix Tshisekedi,
amaze igihe atavuga rumwe n’abashyigikiye Kabila, cyane cyane kubera uko
yagiye agerageza gusenya ibisigisigi bya “système” ya Kabila mu
butegetsi.
 

Ukugaruka kwa Kabila bishobora guhindura
byinshi mu mikorere y’ishyaka rye, PPRD (Parti du Peuple pour la
Reconstruction et la Démocratie), ndetse no mu ihuriro rya FCC (Front
Commun pour le Congo).
 

Ariko kandi, si ihuriro gusa rishobora
guhungabana – hari impungenge ko bishobora no guteza imvururu mu nzego
za gisirikare no mu miyoborere rusange.
 

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Kabila
agaruka afite umugambi wihariye wo gushaka ubuyobozi cyangwa niba
ateganya kuza gufatanya n’abandi mu gukemura ibibazo igihugu cyugarijwe
nacyo.
 

Gusa, hari amakuru avuga ko hari bamwe mu
basirikare bakuru bakimushyigikiye, ndetse n’abanyapolitiki batandukanye
bashobora kuba bategereje uwo mwanya wo kongera kumugaragariza ko
bakimuri inyuma.
 

Nubwo nta tangazo ryemeza ko yifuza
kongera kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
bamwe batekereza ko bishobora kuba intangiriro yo kongera kujya mu
matora cyangwa se kugira uruhare rukomeye mu ihinduka ry’ubutegetsi.
 

Iki gikorwa kije mu gihe umutekano muke mu
Burasirazuba umaze kugira ingaruka ku baturage benshi, ndetse ibihugu
by’amahanga bikomeje gusaba RDC gushaka ibisubizo birambye.
 

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *