Teta Sandra yasabye imbabazi ku nyandiko ye yafashwe nk’ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Share this:

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko amagambo Teta Sandra
yanditse ku mbuga nkoranyambaga ari amagambo apfobya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994. Ku wa Mbere tariki 07 Mata 2025, ubwo hatangizwaga
icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, Teta abinyujije ku rubuga rwa Snapchat ndetse
no kuri sitati ya WhatsApp, Teta yavuze ko “yibuka Abatutsi bishwe
ndetse n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.”

Nyuma yaho Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, Teta yavuze ko
yumviswe nabi kuko abantu batarimo gusobanukirwa icyo yashatse kuvuga.
Mu magambo ye Yagize ati: “Ndatekereza igitekerezo cyanjye mwagifashe
bitandukanye, igitekerezo kivuga ko twibuka Abatutsi bishwe muri
Jenoside ariko na bamwe mu Bahutu bagize icyo bakora mu guhagarika
Jenoside.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Imvaho Nshya ko
ingingo ihana guhakana Jenoside isobanutse. Yagize Ati: “Usesenguye ibyo
uwo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze ukareba ibyo amategeko
ateganya, rwose biragaragara ko yarenze ku byo itegeko riteganya.
Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa naho kongeraho ibindi ni
ukunyuranya n’ingingo ya 5 y’iryo tegeko navuze.” Yakomeje avuga ko
ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha
bifitanye isano na yo, ivuga ko umuntu uvuga cyangwa ugaragaza ko
Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya
rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa
kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha cyo guhakana
Jenoside.

Teta akimara kubyumva, yagiye kuri Snapchat ye yandika ubutumwa busaba
imbabazi avugako ibyo yari yanditse yabikuye kuri website runaka. Yagize
ati ” nsabye imbabazi ku butumwa buheruka, bujyanye no kwibuka jenoside
yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nabibonye kuri website runaka,
gusa nifatanyije n’abanyarwanda bose. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
ntizongere ukundi. #Kwibuka.

Mu busanzwe Teta Sandra ni umunyarwandakazi wabonye izuba mu mwaka w’i
1990 akaba yaramamaye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda ubwo yabaga
igisonga cya kabiri cya nyampinga wa Kaminuza ya SFB, yongeye
kumenyekana kandi ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Derek Sano wahoze mu
itsinda rya Active, gusa inkuru y’urukundo rwabo yarangiriye mu marira
buri umwe aca ize nzira. Nyuma yaho Teta Sandra yaje kurushinga
n’umuhanzi uzwi mu gihugu cya Uganda ariwe Weasel Manizo ndetse kurubu
bakaba bafitanye abana batatu.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *