Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima
bw’inzirakarengane zirenga miliyoni imwe , muri abo harimo abagabo,
abagore, abana, abakuze, urubyiruko, ibyamamare, abanyapolitiki, ndetse
n’abandi benshi. Mu bambuwe ubuzima bwabo muri jenoside yakorewe
abatutsi harimo na nyampinga wa mbere w’u Rwanda ariwe Jeanne Nubuhoro.
Uyu muziranenge wabaye nyampinga w’ U Rwanda wambere yambuwe ubuzima
muri jenoside yakorewe abatutsi 1994. muriyi nkuru munyemerere turebere
hamwe amateka ndetse n’ibyingenzi wamenya kuri uyu mwari.
Jeanne Nubuhoro yari umunyarwandakazi wavukiye mu mujyi wa Kigali I
ndera arinaho Umuryango we wari utuye, akaba abyarwa na Se Munyankindi
Jean na Nyina Nyiramadadari mediatrice. Mu mwaka w’i 1992 we na mama
we bahungiye mu gihugu cyabaturanyi I Burundi biturutse ku itotezwa
ndetse n’akarengane byakorerwaga abatutsi mu Rwanda icyo gihe. Ubwo
yari ageze I Burundi muri uwo mwaka yaje guhatana mu irushanwa rya
nyampinga w’u Burundi ndetse yegukana ikamba ry’igisonga cya mbere.
Nyuma yaho I Burundi haje Kuba intambara ishingiye ku buyobozi maze
mu mwaka w’i 1993 Jeanne Nubuhoro aza kugaruka mu Rwanda we na Mama we.
Mu mwaka w’i 1994 ubwo u Rwanda rwari mu icuraburindi rya Jenoside
yakorewe abatutsi, Jeanne na Mama ndetse na bavandimwe be Baje
Guhungira Ku bitaro bya caraes ndera. Nyuma yo guhungira kuri ibi bitaro
Ingabo za Minuar zaje kuva kuri ibi bitaro zari zirinze. guhera tariki
ya 11 Mata , abasirikare ba MINUAR bagenda ,Abatutsi bari bahugiye ku
bitaro bya Caraes Ndera bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku
itariki ya 17 Mata. Kwiyo tariki ya 17 Jeanne Nubuhoro , Mama we, Musaza
we Jean Fidele Mutaganira na Mukuru we MUTESI Paulina Baje kwicirwa
kuri ibi bitaro n’interahamwe.
Jeanne Nubuhoro yari umuhererezi I wabo mu muryango wa bana 8. Abari
bahari ubwo yicwaga bavugako bitewe n’uburyo yarazwi, interahamwe zaje
ariwe zibaririza cyane zihita zimukura mu bandi ndetse mbere yo
kumwambura ubuzima zabanje kumushinyagurira zimutera ibyuma mu myanya
myibarukiro. Jeanne akaba ariwe mukobwa wa mbere watorewe kuba nyampinga
w’u Rwanda hari mu mwaka w’i 1991. Ni ibirori byabereye muri Hotel
Meridien ubu yabaye Umubano hotel. Akaba ubwo yatorerwaga kuba nyampinga
w’u Rwanda yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya
G.S.N.D.B.C Byumba riherereye mu karere ka Gicumbi.
Aha hari mu 1993 ubwo Nubuhoro yambikaga ikamba rya Nyampinga w’ U
Rwanda Uwera Derirah wari umaze kwegukana ikamba rya Nyampinga w’U
Rwanda 1993.
Ivomo: Umuryango
Leave a Reply