Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu
y’Amajyaruguru, aravuga ko mu ijoro ryacyeye habayeho kurasana hagati
y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ma saa tanu z’ijoro ni bwo imirwano y’impande zombi yatangiye.
Ni imirwano yatangiriye mu gace ka Ndosho, mbere yo gukwira mu bindi bice by’uriya mujyi nk’uko amakuru abivuga.
Mu ijoro ryacyeye urusaku rw’imbunda nini n’into ndetse n’iturika
ry’ibisasu byumvikanye mu duce twa Ndosho, Mugunga ndetse no mu bice bya
Teritwari ya Nyiragongo.
Amakuru yemezwa na M23 avuga ko iriya mirwano yadutse nyuma y’uko
Ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bageragezaga kwisubiza umujyi
wa Goma umaze hafi amezi atatu ugenzurwa na M23.
Ubwo imirwano yamaze amasaha menshi yari irimbanyije, ihuriro rya
AFC/M23 biciye muri Bahati Musanga Erasto uyobora intara ya Kivu
y’Amajyaruguru, ryatangaje ko ingabo zaryo zarimo zijya kuburizamo
ibitero, risaba abaturage gutuza.
Leave a Reply