Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Ni we wenyine wihariye aka gahigo ku isi: Amateka ya Graça Simbine Machel washyingiranwe n’Abaperezida 2 b’igihugu bitandukanye

    Umunyapolitiki ukomoka muri Mozambique, Graça Machel, ni we mugore umwe rukumbi mu mateka waciye agahigo ko gushyingiranwa n’abakuru b’ibihugu bibiri bitandukanye, Mozambique n’Afurika y’Epfo. Graça ni umunyapolitiki umaze kubaka izina mu gihugu cye no ku mugabane wa Afurika dore ko yamaze igihe kirenga imyaka 10 ari Minisitiri w’Uburezi n’Umuco muri Mozambique, akaba yaranakoze nk’impuguke…

  • Dore ibimenyetso 7 byakwereka ko urukundo urimo rutazaramba

    Hari igihe umukobwa cyangwa umusore yibwira ko ari mu rukundo nyamara urebye neza ibyo we yita urukundo wasanga ari urukundo rudafatika ndetse rudafite iyo ruva n’aho rugana. Ikigaragaza urukundo rudafatika ni uko uyu munsi ruba rushyushye ariko umunsi ukurikiyeho ugasanga byahinduye isura ndetse rusa n’uratarigeze kubaho. Urukundo rudafatika kandi ni rwarundi rutabasha kwihanganira ibigeragezo.…

  • Umuherwe Rujugiro yitabye Imana aguye mu buhungiro

    Umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro yitabye Imana. Nyakwigendera Rujugiro akomoka i Nyanza mu Rwanda yapfuye nyuma y’imyaka myinshi yari amaze aba hanze y’igihugu cye nk’impunzi. Uyu mukire Tribert Rujugiro yatabarutse ku myaka 82. Abamwegereye bemeje iby’urupfu rwe ariko ntibavuze neza icyamuhitanye. Inkuru y’urupfu rwa Rujugiro yavuzwe cyane mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa Kabiri…

  • Bamwe mu bari bakomeye mu ishyaka rya Tshisekedi biyunze kuri M23

    Ihuriro AFC/M23 rya Corneille Nangaa ryakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya Felix Tshisekedi, UDPS muri Diaspora. Umuvugizi w’iri huriro mu bya politike witwa Lawrence Kanyuka avuga ko abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS n’abandi baturage ba DRC ariko baba muri Diaspora bakomeje kwifatanya n’abagize ririya huriro. Ati: “Turi i Rutshuru hamwe n’abayobozi…

  • Uwahoze muri RDF yiyahuye avuye muri Mission kubera ibyo umugore we yamukoreye

    Umukozi wa kompanyi ya ISCO wanabaye umusirikare w’u Rwanda, witwa Mugiraneza Wellars alias CACANA, wari utuye mu kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, bikekwa ko yirashe bitewe nuko umukozi we yamurongoreye umugore. Amakuru y’urupfu rwa Mugiraneza yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. Ubusanzwe yakoreraga kompanyi icunga umutekana…

  • Rulindo: Insoresore zakubise mudugudu zimukura amenyo

    Insoresore eshanu zo mu Karere ka Rulindo zihereranye Umukuru w’Umudugudu ziramukubita zimukura amenyo ndetse zimwaka Telefone n’inkweto yari yambaye. Ibi byabereye mu Mu Murenge wa Masoro, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Rubaya, ku wa 14 Mata 2023. Uyu muyobozi yari kumwe n’ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu akanaba SEDO mu Kagari ka Kabuga witwa Habyarimana…