Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • KNC Akomeje Gukinda Ku Mubyimba Rayon Sports. Ibyo Atangaje Noneho Birakomeye

    Perezida wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yashimangiye ko Rayon Sports y’uyu mwaka iri hasi ku buryo uwayihuza nabo inshuro eshanu zikurikiranya yayitsinda kandi akayongeraho igitego kuri buri mukino. Ibi yabitangarije mu kiganiro Rirarashe cyo kuri TV1,mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama, ubwo yari kumwe na Perezida…

  • MINEDUC yavuze ku kibazo cy’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batahawe mudasobwa basinyiye

    Bamwe mu banyeshuri basinyanye amasezerano na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) muri Kamena 2023, babwirwa ko bazahita bahabwa mudasobwa mu mezi atatu yari gukurikiraho, kugeza ubu ntibarazihabwa. Ibi byaje gukurikirwa n’itangazo rya MINEDUC yavuze ko abanyeshuri basigaje amezi 5 na 6 yo kwiga batazahabwa mudasobwa kuko ngo ayo mezi ateganyijwemo ibizamini, kwimenyereza umwuga ndetse…

  • Burundi: Abanyarwanda batangiye gufungwa

    Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ibihugu by’akarere rya Tennis mu bana yavanywe i Bujumbura mu Burundi muri weekend ishize iryo rushanwa ritarangiye nyuma y’uko leta ya Gitega ifashe umwanzuro wo gufunga imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda. Umwe mu bari kumwe n’iyi kipe utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko kuwa gatanu ubwo bari…

  • Perezida Kagame yahishuye igisubizo yahaye uwamubwiye ko Imana yamumutumyeho

    Perezida Kagame yatangaje ko hari umuntu waje kumureba amubwira ko Imana yamumutumyeho akamuha ubutumwa yazabwira Imana yongeye kumuvugisha. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu kuri iki cyumweru,Perezida Kagame yagaragarije abari muri uyu muhango ko mu 1996 cyangwa mu 1995, hari umuntu wigeze kumushaka avuga ko amufitiye ubutumwa Imana yamuhaye. Ati…

  • Yabaye umusirikare wa mbere wegukanye ikamba rya Miss America – AMAFOTO

    Madison Isabella Marsh uri mu basirikare barwanira mu kirere ufite ipeti rya ‘Sous Lieutenant’, ni we wegukanye ikamba rya Miss America mu 2024 ryasojwe mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2024. Marsh wegukanye iri kamba, yari asanganywe irya Miss Colorado yatsindiye muri Gicurasi 2023 nyuma yo kwegukana irya Miss Academy ryamuhesheje itike yo…

  • Padiri Ubald yakorewe ishusho nini, abakiristu babuzwa kuyipfukamira

    Iyi shusho (ikibumbano) iherereye ku gasozi kiswe ‘Ibanga ry’Amahoro’ mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yatashywe tariki ya 7 Mutarama 2024, nyuma y’imyaka itatu Padiri Ubald yitabye Imana. Musenyeri Sinayobye yasobanuye ko kureba iyi shusho bizajya bifasha abakirisitu kwibuka ubumwe Padiri Ubald yari afitanye na Yezu Kirisitu, bibafashe gushimira Imana yamuremye. Ati “Kureba…