Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Uganda: Umunyarwandakazi Gloria Bugie yatawe muri yombi azira amashusho y’urukozasoni

    Polisi ya Uganda yafunze Umunyarwandakazi Gloria Busingye wamamaye nka Gloria Bugie ukorera umuziki muri iki gihugu; biturutse ku mashusho ye aheruka kujya hanze, ariko ahita arekurwa atanze ingwate. Polisi y’iki gihugu yafunze uyu mukobwa ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo, aza gufungurwa ku wa Gatatu nyuma yo gutanga ingwate. Umuvugizi wa Polisi ya Kampala,…

  • Miss Muheto yakatiwe

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2022, ahamwa n’ibyaha byo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe. Urukiko kandi rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine atahamwa n’icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora impanuka…

  • Imigi 12 ishaje kurusha iyindi yose ku isi

    Umujyi wa Al Fayoum wo mu Misiri niwo mujyi umwe rukumbi uri ku rutonde rw’imijyi 10 ikuze kurusha iyindi ku Isi aho yiganjemo iyo mu bihugu by’u Burayi na Aziya. Isi imaze imyaka irenga Miliyari 4, aha ni ibintu byumvikana ko kuva ku gisokuruza cya 1 kugeza ubu habayemo impinduka nyinshi cyane. Ku Isi…

  • Ibyo Kevin Kade yaganiriye n’ibyamamare byo muri Uganda birimo Weasel

    Umuhanzi Ngabo Richard wamamaye nka Kevin Kade yakoreye igitaramo cye cya mbere mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, cyaherekejwe n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we Douglas Mayanja [Weasel] wamamamye mu itsinda rya Goodlyfe ryagize ibihe byiza kuva mu myaka 15 ishize. Ni igitaramo yakoze mu ijoro ryo ku wa 6 Ugushyingo 2024 rishyira ku wa…

  • Dore imyambaro 5 ukwiye kwambara mu gihe cy’ubukonje bwinshi

    Uko ibihe bihinduka, ni na ko imyambaro abantu bambara ihinduka haba mu bukonje cyangwa mu gihe cy’ubushyuhe (impeshyi). Muri iyi minsi mu Rwanda hari ubukonje n’imvura aho bisaba ko abantu bahindura imyambarire, dore ko imyambaro yo mu mpeshyi itandukanye no mu bukonje. Mu kumenya uko umuntu akwiriye kwambara mu bihe by’ubukonje turi kwinjiramo, zimwe…

  • Abasore: Ntuzigere na rimwe ukora kimwe muri ibi bintu 5 ugamije gushimisha umukobwa ukunda

    Basore, ni kenshi ukora iyo bwabaga ngo ushimishe umukobwa ukunda kandi ni byiza, gusa nanone hari ibyo udakwiye gukora urwo waba umukunda uko rwaba rungana kose. 1. Gusuzugura umuryango wawe Abakobwa benshi bajya babona ubitayeho cyane, akaba yanakora ibintu bidafututse kugira ngo arebe kure wajya umwirukaho. Ntuzigere na rimwe usuzugura cyangwa uta umuryango wawe…