Abantu 19 barimo abana 16 baburiye ubuzima mu mpanuka y’indege yakorerwagaho imyitozo ya gisirikare n’ingabo zirwanira mu kirere za Bangladesh yagwiye ishuri riherereye mu murwa mukuru ,Dhaka .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025,indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa F-7BGI yahanutse igwa ku nyubako z’ikigo cy’ishuri rya Milestone School and College giherere mu gace ka Uttara mu murwa mukuru Dhaka ihitana abantu 19 barimo abana 16 ,abarimu babiri n’umupilote .
Nkuko byemejwe n’inzego z’ubutabazi za Bangaladesh ,iyi ndege ikimara kwikubita hasi ,abarimo umupilote wayo ,Capt .Islam Mohammed Toukir bahise bitaba Imana – ibi bituma iba impanuka ya mbere itwaye abantu benshi ikozwe n’indege ya gisirikare muri Bangaladesh .
Izi nzego zakomeje zivuga ko abandi bantu barenga 100 bahise bajyanwa mu bitaro nk’inkomere ,aho 59 muri aba byemezwa ko bagize ibikomere bikomeye harimo n’umwe wahiye umubiri wose nyuma yuko indege yari yamaze gufatwa n’ikibatsi cy’umuriro imuguye hejuru mu cyumba cy’ishuri yari arimo .
Mu mashusho akomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza aho iyi mpanuka yabereye ,yerekana abantu benshi bashagaraye mu mbuga ikikije ikigo cy’ishuri .
Umwe mu baturage baganiriye na CNN dukesha iyi nkuru yemeza ko iyi ndege yahanukiye ahari icyumba cy’ishuri cyarimo abanyeshuri ,ubwo iyi yari imaze iminota mike itangiye urugendo rwayo ku isaha y’i saa moya n’iminota itandatu z’amanywa .
Nyuma yuko iyi mpanuka yari imaze kuba abashinzwe ubutabazi bahise bahagera batangira ibikorwa byo kuzimya umuriro wari umaze kwibasira igice kinini cy’inyubako y’ishuri bifashishije kajugujugu kabuhariwe .
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku barwanyi bafite ifite indwaro zatewe n’umuriro mu bitaro bya Dhaka ,Bidhan Sarker yavuze mu barwayi bazanywe bahiye mu buryo bukomeye harimo umwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza wahiye isura yose ndetse ko hari amahirwe make yo kongera kubaho .
Nubwo kugeza ubu nta bisobanuro byimbitse byari byatangwa ;leta ya Bangladesh yatangaje ko iperereza ryimbitse ryatangiye gukorwa kugirango hamenyekane impamvu nyamakuru yateye iyi mpanuka y’indege .
Ivomo : CNN na Al Jaazera