Rwanda: Hatowe itegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro

Rwanda: Hatowe itegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro

Abadepite b’u Rwanda batoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ririmo n’ibyerekeye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi badaherekejwe n’umubyeyi cyangwa umurera.

Iri itegeko rigizwe n’ingingo 111, ryatowe ku wa 4 Kanama 2025, nyuma y’amasaha menshi rigibwaho impaka ingingo ku yindi.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Mutwe w’Abadepite yasuzumye umushinga w’itegeko yavuze ko wongewemo ingingo 20 kugira ngo rirusheho kumvikana na ho izindi 29 zivanwamo.

Perezida wa Komisiyo, Uwamariya Veneranda, yavuze ko ingingo zagarutsweho cyane zirimo ijyanye na serivisi yo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyi ngingo ivuga ko iyi serivisi yemerewe abashyingiranywe n’undi ufite ikibazo cyo kutororoka mu buryo busanzwe ariko bikemezwa n’ukora umwuga wo kuvura ko uwo muntu adashobora kororoka mu buryo busanzwe.

Icya kabiri cyagiweho impaka cyane ni imyaka yo kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi, aho bemeje ko iyi myaka iba 15 ivuye kuri 18 yari isanzwe mu mategeko.

Depite Izere Ingrid Marie Parfaite yagaragaje ko gufasha abana b’imyaka 15 kubona serivisi z’ubuvuzi nta kibazo kirimo ariko bikwiye kubanzirizwa no kwigisha n’agakingirizo.

Ati “Kuki tutashyira imbaraga mu kubaha udukingirizo kuko dushobora no kurinda izo ndwara nka Sida n’izindi bashobora kwandurira aho?”

Abadepite bagaragaje ko bikwiye ko mu gihe umwana w’imyaka 15 agiye guhabwa serivisi z’ubuvuzi zirimo no kuboneza urubyaro byajya bimenyeshwa umubyeyi we.

Indi ngingo yavuzweho cyane ni iyo gutwitira undi no kubika intanga cyangwa insoro zishobora kwifashishwa mu kororoka mu gihe kizaza.

Iri tegeko riteganya ko abantu bafite ibibazo byo kutabona urubyaro byemejwe na muganga w’inzobere bashobora guhabwa serivisi yo gutwitirwa bikurikije amategeko n’amabwiriza bisaba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yatangaje ko serivisi zo kuboneza urubyaro ku bana bafite imyaka 15 zitazaba ari izibonetse zose.

Ati “Serivisi twavuze zihabwa ingimbi n’abangavu, ntabwo bivuze ko serivisi washaka yose uzayibona kubera ko twashyizeho iri tegeko…ntabwo umwana w’imyaka 15 cyangwa 16 azajya kwa muganga kubera ko yemerewe serivisi twashyize muri rusange ariko tuzagaragaza neza mu mabwiriza tuzatanga ngo uvuge ko wahisemo kwifungisha. Ntabwo bizaba byemewe.”

Umushinga w’itegeko watowe wari wageze mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 5 Ugushyingo 2024, usuzumwa na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage.