Fasha umukunzi wawe kwirirwana akanyamuneza ukoresheje umwe muri iyi mitoma 10

Fasha umukunzi wawe kwirirwana akanyamuneza ukoresheje umwe muri iyi mitoma 10

Nov 10,2021

Muri iyi nkuru turagufasha gukangura umukunzi wawe mu magambo meza, umufashe kugira umunsi mwiza.

 

. Imitoma yagufasha gutuma umukunzi wawe yirirwa neza

. Imitoma wakwifashisha mu gitondo

 

Amagambo meza ni mugenzi w'Imana. Iyo bigeze ku muntu ukunda uba ugomba gushyiramo akarusho kugira ngo amenye neza ko umutandukanya n'abandi. Inshuti ziba zigomba gutandukana. Nyuma y'amasaha menshi mwembi muryango ntawe uvugisha undi, ubu uyu mukobwa akeneye kukumva. Akeneye kubona inyandiko yawe, akeneye gushimishwa n'uko wamutekereje. Ushobora gufata telefoni yawe ngendanwa ukamuhamagara cyangwa ukamwandikira ubutumwa bugufi.

 

IFASHISHE AYA MAGAMBO UMUKANGURE

 

1. Iyo mfunguye amaso yanjye, mpita mbona amaboko yawe amfashe umpobeye cyane kandi udahari. Nkwifurije igitondo cyiza urukundo rwanjye.

 

2. Waramutse ho kazuba kanjye. Ni cyo gihe cyo kubyuka ugahangana n'ibibazo by'iyi si. Urabizi ko nzakora uko nshoboye nkagufasha guhangana n'ibibazo by'isi. Iteka ujye wibuka ko nkukunda kurenza undi muntu wese utuye kuri uyu mugabane.

 

3. Urukundo rwanjye rwose rwerekejwe kuri nyiri ubwiza Imana yaremye, ikamutaka, ikamuha ibyiza nkeneye. Nkumbuye kukubona nkagusoma ukamfata kwa kundi ujya ubigenza. Igitondo cyawe cyuzure amahoro umugisha n'urukundo rwiza. Ndagukunda mugore mwiza.

 

4. Kuba nakubona, iteka niyumva mo ineza. Ibyiyumviro byanjye bya nyabyo, ndi kubyumva uyu munsi. Ndumva nshaka kujya mbyukira mu maboko yawe. Urukundo, ngaho gira igitondo cyiza cyane.

 

5. Ntabwo nkikenera isukari mu cyayi cyanjye, kubera ko uburyohe bwawe bukiryoshya kurenza ikindi kintu. Ndagukumbuye cyane kandi nizeye ko kukubona ari vuba cyane. Nkwifurije igitondo cyuje urukundo rwinshi cyane. Nkukunda bitagira iherezo.

 

6. Igitondo ni cyo gice cy'umunsi nkunda, kuko gituma nongera kubona isura nziza cyane ku isi. Nshobora gutangira umunsi wanjye, nta cyayi, ariko sinatangira umunsi udahari. Ni wowe kirungo gikomeye cy'ibyishimo byanjye abandi batazi. Byuka umurikire isi dore ni wowe ikuraho urumuri.

 

7. Mwaramutse mwiza, ndabizi birakugora kubyuka kare, ariko kuko ushaka ko nanjye mbyuka ndabizi burakorohera. Uyu munsi ukubere mwiza cyane. Ndagukunda cyane.

 

8. Hari ubwo mbabara iyo nzi ko ntari bubyukire iruhande rwawe. Uruku, ni wowe kintu cyiza cyigeze kimbaho mu buzima. Rero nzakora iyo bwabaga umunsi wawe nkugire nka Paradizo. Ngaho byuka kibondo.

 

9. Biratangaje ukuntu natangiye kujya nifuza kukuvugisha buri gitondo. Iyo numvise ijwi ryawe, mera nk'uri mu rugo rwanjye nawe. Uruku, buri kimwe kiragenda neza cyane. Nzi neza ko uragira igitondo gitangaje n'umunsi mwiza.

 

10. Uruku dore undi munsi ukuzaniye, urukundo ni byishimo uraje. Uyu munsi ni uw'amahirwe kuri wowe, uririrwana ibyishimo bikomeye cyane.

 

Tubibutse ko ushobora gukoresha aya magambo, umuhamagaye, cyangwa ukayamwandikira ku gapapuro keza cyane. Ushobora kumutungura , ukamusanga mu buriri ukamwongorera mu matwi ukamubwira aya magambo meza, n'ubwo yaba asinziriye azahita akanguka cyangwa ahite ahindura inzozi abe ari wowe arota. Ni wowe uzi isaha aba yakangutse cyangwa ari hafi, menya igihe akenereye aya magambo, gusa byiza yamubwire mbere y'uko ajya mu kazi cyangwa wowe ukajyamo.