Abakobwa: Irinde ko umusore agukora kuri ibi bice niba utifuza kuryamana na we bitabaye ibyo ntuzamucika

Abakobwa: Irinde ko umusore agukora kuri ibi bice niba utifuza kuryamana na we bitabaye ibyo ntuzamucika

Nov 14,2021

Hari imyanya imwe n’imwe y’ingenzi cyane ku bantu b’igitsina gore ibafasha gukenera gukora akabariro uko byagenda kose mu gihe ikozweho n’umuntu w’igitsinagabo ndetse no kwihangana bikaba byabagora.

. Ntuzatume umugabo agukora kuri ibi bice niba udashaka guterana akabariro na we

. Ibice byuzuye uburyohe ntagereranywa ku mubiri w'umugore

Ibi bice by’umubiri bigira ubukirigitwa cyane ku muntu w’igitsina gore bikaba ari nayo mpamvu bifatwa cyane kandi bigakururwa n’amaraso y’igitsina gabo iyo abikozeho agahita yumva amukeneye. Ibyo bice ni:

 

1. Amabere

Amabere y’umukobwa ni igice cy’umubiri umugabo akoraho maze umukobwa agahita yumva ubushagarira umubiri we wose bigatuma yumva ashatse gukora akabariro ako kanya.

2. Ibibero

Iyo umukobwa yemereye umuhungu ko amukora ku bibero aba yikozeho kuko akenshi haba hariho amaribori ari nayo afasha umubiri wose kumva neza igikorwa kiri kuba. Gusa ntibivuze ko utagira amaribori we ntacyo yumva, kuko uwo ariwe wese w’igitsinagore.

3. Mu ntege

Mu ntege naho ni hamwe mu bice by’umubiri w’umugore bigira ubukirigitwa cyane ku buryo iyo hari uhakoze umubiri wose ugira ubwitabire, bityo umubiri ukaba wahita ucika intege ukagira ubushake bwo gutera akabariro cyane.

4. Mu musatsi

Gukora mu misatsi y’umukobwa cyangwa umugore bifasha cyane umugabo kumwumvisha icyo akeneye, imisatsi kandi ku bagore ibamo ubushagarira butuma batwarwa igihe cyose umugabo arimo kuyikoramo kuburyo bashobora no gushiduka ibitekerezo byabo byagiye kure bagahita bifuza gushaka gutera akabariro.

5. Mu biganza

Abantu b’ibitsina bitandukanye iyo bafatanye mu biganza umwanya munini bishobora gutuma umugore yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina ariko bikaba akarusho iyo umugabo asa nk’ushimashima cyangwa akorakora mu biganza by’umugore, ubushagarira buhita bwihuta cyane kuburyo bica intege umugore mu bijyanye n’ubushake bw'akabariro.

6. Ku myanya y'ibanga

Iyo umugabo arinze akora ku myanya y'ibanga y’umugore aba amufite neza ku buryo bitaba byoroshye kumwirinda ngo batandukanane ntacyo bakoze.

Niba rero utifuza gutera akabariro n'uwo mugabo cyangwa umusore irinde ko yakora kuri ibi bice tumaze kuvuga haruguru. Twakwibutsa ko igikorwa cyo gutera akabariro gishobora kugukurira ibyago bikomeye nko gutwara inda utateganyije, kwandura indwara zirimo na SIDA...