Abakobwa: uburyo bworoshye wakoresha ukarinda umusatsi wawe gupfuka cyangwa gucikagurika

Abakobwa: uburyo bworoshye wakoresha ukarinda umusatsi wawe gupfuka cyangwa gucikagurika

Nov 18,2021

Gutakaza imisatsi cyangwa gucika imisatsi ni ikibazo gihangayikisha benshi, dore ko ari ikibazo usangana benshi kandi b’ingeri zose by’umwihariko abakobwa n' abagore. Imisatsi ni kimwe mu bimenyetso by’ubwiza bw’umuntu, kuyitakaza biba ari ikibazo gikomeye.

 

. Uko warinda umusatsi wawe gupfukagurika

. Ibyo wakoresha ugafasha umusatsi wawe gukomera ntucikagurike

 

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma imisatsi icika cyangwa idakura uko bikwiye. Zimwe muri zo twavuga; hari imyaka (kuba ugenda ugana mu izabukuru), stress nyinshi, intungamubiri zidahagije, imisemburo itari ku rugero rukwiye, akoko (ni ukuvuga ari ikibazo gisanzwe kiri mu muryango), gukoresha ibinyabutabire bibi nk’amavuta asigwa mu musatsi ashobora gutuma umusatsi utangira gucika, imiti imwe n’imwe, imyunyungugu idahagije mu mubiri cyane cyane nk’ubutare kimwe n’indwara zikomeye zishobora gutuma utangira gutakaza umusatsi.

 

Dore imiti ya mbere 5 ushobora gukoresha:

 

1. Umutobe w’ibitunguru

 

Umutobe w’ibitunguru ufasha mu kuvura gutakaza no gucika imisatsi, kubera ukize cyane kuri sulfur, ikinyabutabire gituma amaraso atembera neza mu twenge tw’umusatsi, bityo kigatuma dukora neza tukaba twatuma umusatsi umera.

 

Ibitunguru kandi bifite ubushobozi bwo kurwanya mikorobe n’ibindi byibasira uruhu bishobora gutuma umusatsi ucika.

 

Ukoreshwa gute?

 

Ukamura neza igitunguru kuburyo ubona umutobe wacyo. Wusigirize neza ahafite ikibazo mu musatsi, hanyuma ubirekereho byibuze iminota 30, nuko wogemo, biba byiza kogesha shampoo mu musatsi.

 

Ushobora kandi gufata ibiyiko 3 by’uyu mutobe ukabivanga n’amavuta y’igikakarubamba (ubishatse wakongeramo akayiko 1 k’amavuta ya elayo), nuko ukabisigiriza mu mutwe, ukabirekeraho iminota 20 mbere yo koza mu mutwe na shampoo. Wabikora hagati y’inshuro 2 cyangwa 3 mu cyumweru kugeza igihe uzabonera impinduka.

 

2. Igikakarubamba

 

Igikakarubamba kirimo enzymes zifasha umusatsi gukura. Kugira ngo umusatsi ukure bisaba ko pH, ijya ku rugero rukwiye. Igikakarubamba gifite ubushobozi bwo kuringaniza pH ku buryo umusatsi ukura neza.

 

Wabikoresha gute?

 

Sigiriza umushongi cyangwa umutobe w’igikakarubamba. Birekereho byibuze isaha 1 hanyuma wogemo n’amazi y’akazuyazi. Wabikoresha hagati y’inshuro 3 cyangwa 4 buri cyumweru kugeza ubonye impinduka.

 

Mu gihe wifuza kugira umusatsi mwiza, ushobora kunywa ikiyiko kimwe ku munsi cy’umutobe w’igikakarubamba mbere yo kugira ikindi ufata buri gitondo, bifasha umusatsi gukura neza.

 

3. Amavuta yo mu mutwe yagenewe massage

 

Hari amavuta yagenewe gusigwa mu mutwe, kuyakoresha usigiriza mu mutwe (massage), bizongera imitemberere y’amaraso mu twenge tw’umusatsi ndetse byongerere ingufu imizi y’imisatsi. Ibi kandi bituma wumva umerewe neza, bikakubanyiriza stress.

 

Hari amavuta atandukanye akoreshwa muri massage y’umusatsi nka elayo, coconut oil, Castrol oil cyangwa amavuta ya almond. Yose wayabariza muri farumasi cyangwa supermarket.

 

4. Umutobe wa beterave

 

Umutobe wa beterave urimo imyunyungugu nka potasiyumu, fosifore, kalisiyumu ndetse na vitamin B nyinshi na C. ubamo kandi proteyine n’ibyongera imbaraga byose bifasha mu mikurire no gutuma umusatsi umera neza.

 

Ukoreshwa gute?

 

Ushobora kunywa uyu mutobe, kongera beterave ku ifunguro ryawe. Ushobora kandi na none gukoresha indi mitobe nk’uwa karoti cyangwa lettuce

 

Wafata ibibabi bya beterave washyize mu mazi, ukabicanira kugeza bibize, hanyuma ukabikuba ahafite ikibazo mu musatsi, ubirekeraho byibuze iminota 20 mbere yo koga. Wabikora inshuro byibuze 3 mu cyumweru kugeza ubonye igisubizo.

 

5. Indabo za hibiscus

 

Indabo za hibiscus ni umuti ukomeye uvura gutakaza umusatsi. Uretse kuba zifasha mu mikurire y’umusatsi, zishobora no gukoreshwa mu kurwanya imvuvu no kurinda imvi ziza umuntu akiri muto.

 

Zikoreshwa gute mu kubuza gucika k’umusatsi?

 

Ufata izi ndabo nk’10 ukazishyira mu mavuta ya coconut (coconut oil wayigurira ahantu hose hacururizwa amavuta yo mu mutwe) udukombe 2.

 

Urabicanira kugeza ubonye bibaye amavuta afashe

 

Aya mavuta uyasiga mu musatsi hose, bikaba byiza ubikoze mbere yo kuryama. Ushobora kuryama birimo, ukoga mu mutwe mu gitondo

 

Ushobora kubikoresha inshuro 2 cyangwa 3 mu cyumweru, kugeza ubonye hari igihinduka.

 

Gukemura ikibazo cyo gutakaza umusatsi, ushobora kugerageza bumwe muri ubu buryo. Kurya indyo yuzuye kandi ikize kuri proteyine na vitamines byagufasha gukomeza kugira imisatsi myiza, no kukurinda gucika cyangwa kugira imisatsi mibi.

 

Src:www.Cosmopolitan.com