Sobanukirwa uko kudahuza ubwoko bw'amaraso bishobora gutuma abashakanye babura urubyaro burundu n'icyo wakwitondera mbere yo gushaka

Sobanukirwa uko kudahuza ubwoko bw'amaraso bishobora gutuma abashakanye babura urubyaro burundu n'icyo wakwitondera mbere yo gushaka

  • .Sobanukirwa byinshi kuri Rhesus no gutwita bishobora no gutuma abashakanye babura urubyaro burundu n'icyo wakwitondera mbere yo gushaka

  • Iby'ingenzi ukwiye kumenya kuri Rhesus

  • Sobonukirwa ubwoko bw'amaraso

  • Impamvu zitera abashakanye kubura urubyaro

  • Ibintu bishobora gutuma umugore n'umugabo batabyara kandi ari bazima bose

Jul 25,2021

Mu turemangingo dufasha mu bwirinzi, habonekamo utwo mu bwoko bwa poroteyine tuzwi nka D (D antigen).

Utwo rero nitwo twahawe izina rya Rhesus bitewe n'uko uwatuvumbuye bwa mbere yatuvumbuye mu maraso y’inguge yo mu bwoko bwa Rhesus (rhesus macaque) iyi nguge ikaba kandi yarifashishijwe mu gukora urukingo rw’ibisazi by’imbwa, imbasa, imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ndetse no kubasha kumenya ibijanye n’ukwezi k’umugore. Ushobora gusoma amatsinda atandukanye y’amaraso hano

 

Iyo ku nsoro zawe zitukura (red blood cells/globules rouges) hasanzweho utwo turemangingo, bivuze ko amaraso yawe ari Rhesus positif (Rh+) naho iyo ntaturiho ubwo aba ari Rhesus negatif (Rh-),

 

Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu barenga 80% bafite Rhesus (ubwo ni Rh+), naho abasigaye ni Rh- (nta rhésus bafite).

 

Buri bwoko bw’amaraso bubamo Rh+ na Rh-

Amatsinda y’amaraso twayavuga dutya:

 

A+ na A-

B+ na B-

AB+ na AB-

O+ na O-

Iyi rhesus rero igira uruhare mu gutanga amaraso kuko iyo ufite Rh- ntiwaterwa amaraso ya Rh+. Gusa uwa Rh+ we atewe aya Rh- nta kibazo.

 

Ese Rhesus ihuriye he no gutwita?

Tubanze tumenyeko iyi Rhesus uyihabwa n’ababyeyi ukomokaho. Iyo umugore ari Rh- naho umugabo akaba Rh+ umwana ashobora kugira Rh+ akomoye kuri se. Iyo hagize amaraso y’umwana yambuka ingobyi akivanga n’aya nyina, umubiri w’umugore uhita ukora abasirikare bo kuza kurwana ucyekako ari ikintu kije kugirira nabi wa mwana. Akenshi rero umwana wa mbere avuka neza. Gusa mu kuvuka kwe, iyo bagenya urureri ruba ruhuza umwana na nyina hari amaraso basubiza inyuma. Ayo rero niyo atuma umubiri wa nyina ukora ba basirikare noneho inda zikurikiyeho zikajya zivamo kuko umubiri w’umugore uba ubona ya nda atwite nk’ikintu kije kwangiza.

 

Abo basirikare (anticorps/antibodies) bahita boherezwa mu maraso y’umwana noneho insoro zitukura z’umwana uri mu nda zikangirika, inda ikavamo cyangwa umugore agakubita igihwereye (akabyara umwana upfuye). Twongereho ko iyo inda ya mbere ivuyemo n’ubundi umubiri ukora ba basirikare ku buryo n’ubundi ntayindi nda ishobora gukura nyuma yayo.

 

Ibiba iyo umugore ufite rh- atwite umwana ufite rh+

Uko bigenda iyo umugore wa rhesus- asamye inda ya rhesus+ bwa kabiri

Ni gute byirindwa?

Kwa muganga iyo bamenye ko utwite umwana wa Rh+ wowe uri Rh-, inda itararenza ibyumweru hagati ya 28 na 32 bagutera urushinge rurinda ko inda ikurikiyeho yazavamo (Anti-D cg immunoglobulin). Iyo bimenyekanye umaze kubyara bagomba guhita bagutera urwo rushinge utararenza amasaha 72 (iminsi 3) ubyaye.

 

Ntibivuze ko umugore wa Rh- atashakana n’umugabo wa Rh+. Gusa aba agomba kubivuga kwa muganga kugirango bazamufashe akibyara. Umugore wa Rh- kandi aramutse akuyemo inda cg aviriye ku nda irengeje ibyumweru 20 agomba kujya kwa muganga bakareba niba yari atwite umwana ufite Rh+. Bityo bakamuha urwo rushinge.

 

Mu gusoza iyi nkuru, twakangurira buri wese utari ubizi kugana ahamwegereye bapimira amaraso haba mu bigo nderabuzima cyangwa muri laboratwari zigenga akamenya group abonekamo ndetse na Rhesus ye. Abagiye kurushinga kandi bashishikarizwa kwimimisha hakiri kare kugirango bamenye ibijyanye na Rhesus zabo bityo babashe kumenya uko bazajya bitwara nyuma yo gusama.

 

Ndetse niyo ugiye mu bigo bifashisha amaraso indembe ziyakeneye, utanga amaraso bakazaguha agakarita kerekana itsinda na rhesus byawe. Ibi bigufasha mu gihe ugomba guterwa amaraso kwa muganga kuko nta mwanya utakara barimo bagupima ngo bamenye group yawe.

 

Bikaba byanagufasha kandi mu myororokere yawe. Ibi bimenyekanye byakuraho bimwe byo kuvuga ngo umuntu yararozwe ahora akuramo inda, cyangwa ngo aheruka abyara imfura, nyamara byari gukosorwa hakiri kare.