Umubiri wacu: Akamaro ka Rug1ngo ndetse n'ibitangaje kuri yo ushobora kuba utazi

Umubiri wacu: Akamaro ka Rug1ngo ndetse n'ibitangaje kuri yo ushobora kuba utazi

Jan 29,2022

Hari bimwe mu bigize umubiri wacu bitera benshi amatsiko yo kumenya ibyabyo, muri byo hanarimo agace kitwa rugongo. Aka ni agace kaboneka ku gitsina cy’umugore ahagana hejuru ahahurira imigoma yo ku mpande zombi urw’iburyo n’ibumoso.

 

Rugongo iherereye aho imigoma n’imishino bihurira

Mu mico imwe n’imwe aka gace karakatwa, ibigereranywa no kugenywa ku bagabo, nyamara mu gihe ku bagabo kugenywa ari uburyo bw’isuku, ku bagore bo gukata rugongo ni uburyo bw’ihohoterwa dore ko ari urugingo rufite umumaro wihariye, ku buryo kutayigira bizanira uwayiciwe impinduka mbi ku buzima bwe bw’imyororokere.

 

Ese ubundi waba usobanukiwe ibyerekeye iki gice cy’umubiri? Muri iyi nkuru tugiye kuvuga kuri bimwe bitangaje ushobora kuba utari uzi kuri aka gace gafasha umugore kugera ku byishimo by’imibonano.

 

Ni agace kuzuye kuryoherwa (utuntu tumeze nk’ubushagarira)

Rugongo ni ko gace ku mubiri w’umuntu kabonekamo uturandaryi twinshi kuko habarurwamo utugera ku bihumbi 8. Utu tukaba dukubye kabiri utuboneka mu gitsina cy’umugabo. Niyo mpamvu rugongo ari ingenzi ku mugore

 

Iteye nk’igits1na cy’umugabo

Nubwo ifite uturandaryi twinshi nyamara mu miterere ni nk’igitsina cy’umugabo kuko nayo igira igihu gitwikiriye umutwe wayo kandi nayo ishyutswe irabyimba ikanakomera igahindura ibara. Ikindi burya umwana aremwa hataramenywa niba azaba umuhungu cyangwa umukobwa. Uko yitandukanya niho ashobora kugira igitsinagabo n’amabya cyangwa akagira rugongo n’imirerantanga (ovaires).

 

Ishinzwe akazi kamwe gusa

Nubwo ushobora gucyeka ko ikora byinshi ariko rugongo yaremewe ikintu kimwe gusa. UMUNEZERO. Niko gace konyine ku mubiri w’umugore kamufasha kugira umunezero nta kindi gakora (ibindi bice, nk’amabere amutera ibyishimo iyo akorakowe nyamara anagenewe konsa umwana no gukora indi misemburo; igitsina uretse imibonano kinanyuramo umwana avuka… naho rugongo yo ni ugutera ibyishimo n’umunezero gusa.

 

Uko ingana bivuze ikintu kinini

Ubunini bwa rugongo butuma irushaho kwegera igitsina (ahabera imibonano) ibi bigatuma kurangiza biba vuba kandi byoroha mu gihe kuba yigiye ruguru yahoo gato (bitewe nuko ari gato) bishobora gutuma kurangiza bitinda, bigasaba ko ikorwaho ukwayo mu gihe iyo ari nini niyo ukora imibonano nayo igerwaho.

 

Ni nini kurenza uko ubitekereza

Rugongo tubona inyuma burya ni kimwe cya gatatu cy’uko yo ingana. Mo imbere ishora imizi mu gitsina ku buryo yegera cyane ahazwi nka point G, agace kari mu gitsina gafasha kuryoherwa n’imibonano no kubasha kurangiza.

 

Agace tubona inyuma ni ko gato akataboneka ni ko kanini

Igira umupaka

Ushobora kwibwira ko kuyikorakora cyane bituma kurangiza kirushaho kuryoha no kunezeza nyamara uba wibeshya. Ifite umupaka ntarengwa ku buryo iyo uwurenze ibyari kuryoherwa bizamo gutaka bitewe no kubabara. Niba wumva utangiye kuryaryatwa saba uwo mukorana imibonano areke kuyikorakora cyangwa kuyitsibura (bikorwa mu kunyaza) ibanze iruhuke ahubwo ukore ahayizengurutse cyangwa ibindi bice.

 

Mu mibonano uko ikorwa bigira icyo bivuze kuri rugongo

Nk’agace gasa n’akitaruye, hari uburyo bw’imibonano butuma rugongo igerwaho byoroshye nk’iyo umugabo ari hejuru cyangwa umugore ari hejuru naho habaho n’izituma itagerwaho byoroshye nko guturuka inyuma. Ndetse bavuga ko kugirango uyegere neza bisaba ko umugabo asa n’uwigira ruguru kugirango aho igitsina cye gitereye hegere rugongo neza.