Abubatse: Dore uburyo watermelon yagufasha gushimisha umugore wawe cyangwa umugabo wawe mu buriri uyu munsi. Ntubisuzugure ahubwo ubigerageze wirebere

Abubatse: Dore uburyo watermelon yagufasha gushimisha umugore wawe cyangwa umugabo wawe mu buriri uyu munsi. Ntubisuzugure ahubwo ubigerageze wirebere

  • Uko wakoresha watermelon mu kwiyongerera ubushake

  • Watermelon ifasha abagabo gutera akabariro neza

  • Uko umugore yakoresha watermelon akanezeza umugabo we

Jun 28,2022

Abantu bakunze guhura n'ikibazo cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro yaba abagore cyangwa abagabo ndetse ibi iyo bitabonewe umuti hakiri kare bishobora gusenya urukundo rwabo ndetse n'urugo rudasigaye. Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho uburyo wakoresha watermelon maze ukubaka urugo kakahava ku buryo umukunzi wawe asigara akwirahira.

Watermelon ni urububuto rwuzuye intungamubiri nyinshi umubiri ukenera harimo na vitamin C. Gusa uru rubuto rurimo ikinyabutabire kizwi nka Citrulline. Citrulline ni acide yo mu bwoko bwa Amino Acid ikaba ifasha cyane mu gutuma igi**na cy'umugabo gifata umurego.

 

Uribaza uti bigenda gute?

 

Umuti uzwi cyane nka Viagra usanzwe ukoreshwa muri ubu buryo ukaba utuma amaraso menshi atemba agana mu gi**na cy'umugabo ari byo bituma gihaguruka kigahagarara mu gihe agize ibyiyumviro by'akabariro.

 

Ubushakashatsi bwibanze bwakozwe bwerekanye ko iyo citrulline twavuze haruguru igeze mu mubiri, umubiri uyihinduramo indi amino acid izwi nka arginine nayo ikaza guhindurwamo nitric oxide. Iyi Nitric Oxide ni yo ifungura imijyana y'amaraso ikaguka maze amaraso menshi yerekeza mu gi**na ari na byo byongera akanyabugabo cyangwa se bituma gihaguruka maze kigafata umurego udasanzwe.

Kuko Watermelon igizwe ahanini n'amazi, kugirango ubone citrulline ihagije ni byiza kuyikoramo umutobe ukawucanira kugirango amazi agabanuke.

 

Abagabo bakoresha umutobe wa watermelon mu mwanya wa Viagra babona ibisubizo byiza cyane ku kibazo cyo gufata umurego. Byongeye kuko watermelon ari urubuto rusanzwe nta ngaruka n'imwe uwayikoresheja ashobora guhura na yo nyuma.

 

Uko ikoreshwa

 

Niba wifuza gukoresha watermelon muri ubu buryo ni byiza kuyifata mbere gato nk'isaha mbere yo gutera akabariro kugirango ize kugira umwanya wo kwinjira mu mubiri.

 

Uretse kandi abashaka gutera akabariro, watermelon ushobora no kuyifata mbere yo gukora imyitozo ngororamubiri kuko ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri bityo imikaya yose igahumeka neza kandi ikagezwaho ibiterimbaraga byose ikeneye.

N'ubwo twavuze abagabo gusa kandi watermelon inafasha abagore kuryoherwa n'akabariro kuko ibafasha kugira amavangingo ahagije igihe bari muri iki gikorwa. Bityo nabo bakaba bashobora kuyifata cyo kimwe n'abagabo.

 

NTIWIBAGIRWE GUSANGIZA IYI NKURU INCUTI ZAWE KUGIRANGO ZIMENYE KO HARI IBIRIBWA BISHOBORA GUSIMBURA IMITI IKORESHWA KANDI IGIRA INGARUKA ZIKOMEYE NYUMA. TUBAYE TUGUSHIMIYE