Abasore: Ibintu 9 wakorera umukobwa ukunda bigatuma ahora akora uko ashoboye kose ngo agushimishe

Abasore: Ibintu 9 wakorera umukobwa ukunda bigatuma ahora akora uko ashoboye kose ngo agushimishe

  • Ibintu byagufasha kwigarurira umutima w'umukobwa ukunda burundu

Dec 13,2022

Niba uri mu rukundo n'umukobwa wihebeye, guhanga udushya kandi tw'umwimerere kugirango utume umukunzi wawe yiyumva nk'udasanzwe kugera ubwo yiyumva nk'umugore umwe ku isi wahiriwe ni kimwe mu buryo bwo gutuma akwimariramo wese bityo bigatuma na we akora ibishoboka byose ngo agushimishe.

Nubwo hari inzira nyinshi, iwacumarket.xyz yaguhitiyemo inzira 12 wakoresha ukabigeraho bikoroheye cyane:

Mwoherereze ubutumwa bw'urukundo mu gitondo:

Nta kintu gishimisha nko kubyuka ugasanga umuntu w'agaciro kuri wowe yakoherereje ubutumwa. Hari amagambo menshi wakoresha n'ubwo hafi yayose ashobora kuzaba atangizwa n'indamukanyo.

Urugero: "Waramutse neza mukundwa. Nari ndi kugutekereza" cyangwa "Ndizera ko waramutse neza. Sinjye uri bubone duhuye nimugoroba"...

Koherereza ubutumwa bw'urukundo umukobwa ukunda mu gitondo bituma amenya neza ko ari we muntu wa mbere utekereza iyo ubyutse bityo ko ari umuntu udasanzwe kuri wowe kandi ko umwitayeho.

Soma n'iyi: MissRwanda2022: Nshuti Divine Muheto akomeje kuvugisha abatari bake kubera ikimero n'uburanga bye - AMAFOTO

Kwibuka amatariki akomeye mu rukundo rwanyu:

Ibi bituma umukobwa ukunda abona ko uha agaciro umubano mufitanye bityo ko ari uwo agaciro gakomeye kuri wowe. Mwibutse amwe muri ayo matariki nk'umunsi mwahuyeho bwa mbere, umunsi wamusomeyeho bwa mbere,...

Gukora agakorwa gato kuri iyo tariki nko kumuha ururabo, kumusohokana cyangwa kubimubwira gusa bituma abona agaciro umuha.

Mukorere masaje(Massage):

Abakobwa benshi bakunda masaje. Niba amara umwanya munini ahagaze, mukorere masaje ku birenge, niba agira stress mu ijosi n'ibitugu ba ari ho ukora masaje.

Kumukorera masaje ahantu ananiwe cyangwa afite ikibazo bimwereka ko umuzi neza.

Soma n'iyi: Abubatse: Dore uburyo watermelon yagufasha gushimisha umugore wawe cyangwa umugabo wawe mu buriri uyu munsi

Ugomba kwita kuri iyi masaje cyane, gahoro gahoro kandi ugafata umwanya uhagije byaba ngombwa ugakoresha amavuta yabugenewe kugeza yumvise aruhutse neza.

Mwoherereze indabo:

Abagore bake ni bo banga indabo. Kumwoherereza indabo cyane cyane igihe atari aziteguye ni uburyo bwiza bwo kumwereka ko wamutekerezagaho nko kuzimwoherereza ku kazi, cyangwa ugakora ku buryo nataha azisanga mu rugo.

Ushobora no kuzimwoherereza nta kintu kidasanzwe cyabaye nk'isabukuru y'amavuko... Kumwereka gusa ko umutekerezaho.

Mushyigikire mu myanzuro cyangwa imishinga ye:

Hari incuro nyinshi muzajya mudahuza ku bitekerezo bimwe na bimwe. N'ubwo byaba bimeze gutya ni byiza ko umushyigikira ku mwanzuro yafashe. Ashobora kuba agiye gutangira umwuga mushya, kwiga,...

Kumushyigikira kabone n'ubwo mudahuza bizamwereka ko ari udasanzwe kuri wowe.

Mutege amatwi:

Ushobora kuba uganira n'umuntu akajya yikiriza cyangwa akora ibindi bimenyetso ariko ukabona ko atari kumva ibyo uri kumubwira cyangwa se atabyitayeho. Igihe uganira n'umukobwa ukunda ugomba kwirinda ko abona ko utamwitayeho cyangwa se udahari.

Soma n'iyi: Dore ibintu byagufasha gutereta umukobwa ugira isoni ukegukana umutima we

Ikindi ugomba gukora ku buryo abona ko ashobora kukuganiriza ku kintu icyo ari cyo cyose nta rwikekwe.

Iyo umukobwa ukunda ubashije gutuma yumva ko yakuganiriza no ku tuntu duto cyane wenda wowe utajya uha agaciro cyane bimwereka ko ari uw'agaciro gakomeye kuri wowe kuko wemera kumuha umwanya mukaganira.

Urugero kuba yakubwira ibyo ahura na byo umunsi ku munsi cyangwa ibyo incuti ze zivuga si cyo kiganiro wifuza nyuma y'akazi ariko kumutega amatwi bizamwereka ko ari umuntu ukomeye kuri wowe.

Mufate mu kiganza:

Hari ababifata nk'iby'abana kuba watemberana n'umukunzi wawe umufashe mu kiganza. Hari umusemburo witwa Oxytocin ugabanya umuhangayiko, ugatuma umuntu yumva anezerewe ndetse ukanafasha gutuma urukundo rukomera. Ukuri ni uko gufata umukunzi wawe mu kiganza bituma uyu musemburo uzamuka cyane kuko yumva akunzwe kuko ari wowe wabitangiye.

Akenshi usanga umukobwa ari we ufata ikiganza umusore bakundana, iyo umweretse ko atari we wenyine ukeneye ko mufatana mu biganza bituma yiyumva nk'udasanzwe.

Musome ku gahanga:

Abakobwa bakunda gusomwa ku gahanga cyane. Ibi bituma yumva afite agaciro, yubashywe kandi akunzwe. Ibi bikaba akarusho iyo ubimukoreye mu ruhame.

Kumusoma ku gahanga ntibimwereka gusa ko umwitayeho, ahubwo ko umurutisha abandi kandi ko wifuza kumutera akanyamuneza.

Sohokana n'incuti ze:

Kenshi usanga abakobwa baratira bagenzi babo ubwiza bw'abakunzi babo. Bityo baba bifuza ko umunsi umwe mwazaba muri kumwe nabo bahari bakakubona. Ikindi bituma mwicara hamwe mukaganira uko muzamarana uyu mwanya na byo bimuhamiriza ko mushobora kwicara mukajya inama.

Mutakagize:

Akenshi abasore bakunze gutaka abakobwa bahereye ku buranga bwabo ariko ni byiza kumutaka na none uhereye ku wo ari we(personality). Niba akunda akazi akaba hari ikintu runaka yagezeho, niba akunda gufasha akaba hari uwo yafashije, niba azi kuririmba,...

Ibi byose nubikora uzashobora gutuma umukunzi wawe yumva ari we mugore ukunzwe kurusha abandi ku isi bitume agukunda kurushaho kandi na we aharanire icyatuma wishima birenze mwese mubeho mwibereye mu munyenga w'urukundo.

Soma n'iyi: Kigali: Abantu bumiwe bumvise uko umukobwa abara inkuru y'ukuntu umusore yamuryohereje - UMVA IJWI

Source: regain.us