Niba umukobwa agukorera kimwe muri ibi bintu 5 kurayo amaso kuko nta mukobwa ubikorera umusore akunda by'ukuri

Niba umukobwa agukorera kimwe muri ibi bintu 5 kurayo amaso kuko nta mukobwa ubikorera umusore akunda by'ukuri

Feb 02,2022

Gukunda no gukundwa ni byiza kuko bizana umunezero mu bakundana iyo byabahiriye. Ariko wabwirwa n’iki ko agukunda by’ukuri cyangwa ko akubeshya agukurikiranyeho izindi nyungu? Menya ibintu umukobwa ugukunda bya nyabyo atazigera akora kuko agukunda koko.

 

Ntibyoroshye kuba wahita umenya neza bidasubirwaho ko umukobwa mukundana agukunda koko by’ukuri, ariko na none ni byiza kumva no kumenya ko umukobwa ugukunda by’ukuri, hari ibintu 5 atazigera agira cyangwa ngo akore:

 

1. Umutekano mucye

Niba agukunda bivuye ku mutima, ntakibazo azagira mugihe usohokanye n’inshuti zawe. Azakwemerera kuyobora ubuzima bwawe kandi ashimishwe nuko ufite ubuzima bwo kubaho usibye kubana na we buri gihe. Keretse niba umuhaye impamvu zo gushidikanya inzira zawe, kuko icyo gihe umugore ugukunda ntazashobora kwigera agira umutekano uhagije cyangwa ngo akwizere byimazeyo.

Soma n'iyi: Abasore: Dore ibintu 5 ugomba kwirinda cyane igihe ubonye umukobwa mukundana atangiye kujya agusura kenshi

2. Ntagusuzugura

Iyo umukobwa agukunze by’ukuri, ntuzakenera kumwibutsa kuganduka. Kuberako agukunda, kuganduka bizaza bisanzwe. Niba buri gihe ugomba gusaba icyubahiro umukobwa mukundana cyangw umugore wawe, ugomba kubitekerezaho kabiri. Keretse niba nawe utamwubaha, naho ubundi ugukunda ntashobora na rimwe kugusuzugura.

 

3. Kuguca inyuma

Umukobwa ugukunda by’ukuri ntashobora kugira igitekerezo cyagwa ubutwari bwo kuguca inyuma. Igihe cyose atekereje kuguca inyuma, azahungabana cyane, umutimanama we umwumvishe ko ari icyaha ku buryo yakomeza imbere aguca inyuma. Ntuzigere rero utekereza ko agukunda by’ukuri ngo nuko yaguciye inyuma rimwe gusa kubera ko ngo yari yasinze cyangwa urundi rwitwazo, yari akwiye kwibuka uburyo agukunda mbere yo gusinda agakora ibibi.

Soma n'iyi: Dore uburyo 11 gakondo wakoresha wivura imiburu(ibiheri) yo mu bwanwa, mu nsya no mu ncakwaha

4. Kugukoresha

Abakobwa bafite amayeri menshi muri iki gihe kandi bashobora gukoresha nyuma bakuguta, bakibagirwa ko wanabayeho. Niba agukenera gusa mugihe akeneye ubufasha, ugomba guhagarika ukareka kumukunda kuko atagukunda. Umukobwa ugukunda aguhorana ku mutima, ahora yumva agushaka, ashaka ko mwaba muri kumwe, ariko atari mugihe ashaka ko musohokana kunywa gusa.

 

5. Gukoresha nabi amafaranga yawe

Umukobwa utitonda, ukoresha amafaranga yawe nkaho nta ejo hazaza, uwo si uwo kwegerwa. Gukoresha nabi amafaranga yawe ni ikimenyetso cyerekana ko atitaye ku bihe bizaza wenda kubera ko adafite gahunda yo gusangira nawe ubuzima bwe. Niba agukunda, azagutera inkunga yo kuzigamira ejo hazaza.

Soma n'iyi: Abasore gusa: Dore abakobwa 6 udakwiriye gutekereza gushakana nabo mu buzima bwawe

Src:www.lifehack.com