Taliki 11/02 umunsi wa gapapu mu Rwanda unibukwaho uburyo uwitwa Kaberuka yakoreye gapapu incuti ye magara akamutwara Marita

Taliki 11/02 umunsi wa gapapu mu Rwanda unibukwaho uburyo uwitwa Kaberuka yakoreye gapapu incuti ye magara akamutwara Marita

Feb 11,2022

Hari ku munsi nk’uyu mu myaka yo mu 1980 habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita, aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo ‘imurambagirize’.

 

Bageze iwabo w’umukobwa basanze umukobwa abategerereje ku irembo, arabakira bajya mu nzu baraganira ariko Marita ntiyari agisekera umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.

 

Ntibyatinze kuko byaje kurangira urukundo ruganje ndetse aza kumva ko Kaberuka yamuciye inyuma akamutwara Marita, yicwa n’agahinda amarira arisuka kuko yari abuze uwo yakunze amutwawe n’uwo yitaga inshuti ye magara, ati “Uwo mwana nagende yaranshavuje”.

 

Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka”, byanatumye iyi tariki [11 Gashyantare] benshi bayitirira umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” aho hibukwa ibyo Kaberuka yakoreye inshuti ye.

 

Mimi La Rose yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru inkomoko y'indirimbo yabo Kaberuka agira ati: "Umwe mu bagize Orchestre Impala yatubwiye ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyazanywe na Soso Mado ariko agihawe n’uwo musore byabayeho."

 

Akomeza agira Ati “Twayihimbye kubera iyi tariki Kaberuka atwara umukunzi w’inshuti ye amuraza i Nyanza. Igitekerezo ni Soso Mado wakizanye abibwiwe n’uwo muntu.”

 

Mimi La Rose avuga ko uretse ibyo babwiwe na mugenzi wabo Soso Mado, nta kindi azi kuri uyu mugabo waciwe inyuma na Kaberuka kuko batigeze bahura.

 

Hari ifoto ikunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo n’umugore bari kumwe n’umwana wabo, bivugwa ko ari Kaberuka na Maritha, ariko Mimi La Rose avuga ko atapfa kwemeza niba ari bo koko.

 

Ati “Birashoboka ko aribo, bajya bambwira ngo baba ku Kibuye bafite n’abuzukuru. Hari ukuntu twakoraga nk’indirimbo ivuga ku nkuru mpamo nka Soso, cyangwa Sebanani akayizana ariko bo babaga biyizi. Uko babimbwiye numvise ari bo ariko sinabihamya 100%.”

 

Mimi La Rose avuga ko iyi tariki yagumye mu mitwe ya benshi bitewe n’uko iyi ndirimbo kimwe n’izindi z’Impala zakunzwe cyane, ibyo agereranya nko gufata nka ‘Kashe’.

 

Umuryango uvugwa ko ari uwa Kaberuka na Marita utuye mu Karere ka Rutsiro, ariko ntibakunda kuvuga kuri iyi nkuru yabo. 

 

Umuryango bivugwa ko ari uwa Kaberuka na Marita baririmbwe na Orchestre Impala.