Ntibisanzwe: Pasitoro yafashe umwenda ahanagurira ku rutambiro ibirungo umugeni n'umukobwa wamuherekeje bari bisize

Ntibisanzwe: Pasitoro yafashe umwenda ahanagurira ku rutambiro ibirungo umugeni n'umukobwa wamuherekeje bari bisize

  • Umugeni yahanaguweho ibirungo yari yisize ngo ase neza

  • Pasiteri yahanaguriye umugeni n'uwamuherekeje ku rutambiro

Apr 02,2022

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanaga umupasiteri wafashe icyemezo cyo guhanagura makeup (ibirungo by’ubwiza) mu maso y’umugeni ndetse n’umukobwa wari wamuherekeje, ubwo bari mu rusengero imbere y’abakirisitu.

 

Uyu mupasiteri wari mu rusengero agiye gusezeranya umukobwa ndetse n’umusore, nyuma yo kwitegereza umugeni ndetse n’umukobwa mugenzi we wari wamuherekeje akabona bisize makeup (ibirungo by’ubwiza) nyinshi mu maso, yahise afata umwenda atangira kubahanagura.

 

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram kuri konti yitwa lindaikejiblogofficial, yerekanaga uyu mupasiteri afite umwenda mu ntoki ari guhanagura uyu mugeni ndetse n’umukobwa mugenzi we mu maso, umusore ari ku ruhande ari kureba ibiri kuba ku mukunzi we.

 

Ubwo ibi byabaga, humvikanaga amashwi y’abakirisitu bari mu rusengero baseka, nyuma yo kubona ibyo uyu mupasiteri yakoreraga uyu mugeni n’umukobwa mugenzi we.

 

Uyu musore wari wambaye ikoti ry’umweru agiye gusezerana n’umukunzi we, ubwo ibi byabaga ntabwo yigeze ava aho ari, ubwo uyu mupasiteri yari arimo guhanagura umukunzi we makeup yari yisize ashaka kugaragara neza ku munsi w’ubukwe bwe.

 

Ntibyagarukiye aho kuko uyu mupasiteri yaje gusaba uyu mukobwa wari waherekeje umugeni, kumuhanagura inzara agakuraho imitako yari yasizeho. Legit.ng dukesha iyi nkuru, yatangaje ko batabashije kumenya aho ibi byabereye nyirizina.

 

Reba Video igaragaza uko byari byifashe: