Uko wakorera asaga ibihumbi 100RWF ku munsi wifashishije urubuga rwa Youtube

Uko wakorera asaga ibihumbi 100RWF ku munsi wifashishije urubuga rwa Youtube

Jul 08,2021

Kora Channel kuri youtube maze utangire ushyireho amashusho(videos). Ushobora gukorera ama-cent hagati ya 1 na 3 kuri buri video yawe irebwe. Bivuze ko niba video yawe irebwe inshuro 1000 cyangwa igiteranyo cyo kurebwa kigeze kuri uyu mubare, winjiza hagati ya $10 na $30 ni ukuvuga hagiti y'ibihumbi 10 na 30 by'amanyarwanda.

. Uko wabyaza amafaranga urubuga rwa Youtube

. Ushobora kwinjiza agatubutse kuri Youtube

Muri iyi minsi benshi bayobotse uburyo bwo gukorera amafaranga binyuze kuri murandasi. Bamwe muri aba baca mu nzira yo kubyaza inyungu imbuga nkoranyambaga ndetse na Youtube.

Nubwe benshi muri twe tureba kandi tukanishimira video zitambutswa ku rubuga rwa Youtube harimo ibiganiro, amasomo, cinema, indirimbo... Usanga hari benshi bibaza inyungu abashyiraho izi video babona cyane ko inyinshi muri zo zisaba gushora kugirango zikorwe.

Gusa biroroshye cyane kubyumva. Ubusanzwe channel cyangwa umurongo wo kuri youtube ushobora kwemererwa gutangira gukorera amafaranga iyo ukurikirwa nibura n'abantu 1000. Amafaranga nyiri uyu murongo abona ava mu kwamamaza gukorwa na youtube ibinyujije muri video nyiri umurongo yashyizeho.

 

Urugero rworoshye rero ni urwo twavuze haruguru. Umurongo bitewe n'ibintu byinshi youtube igenderaho ushobora kuba winjiza hagati ya cent 1 na 3(1 Cent ni 9.86Rwf). Aha rero ku nshuro 1000 video irebwe cyangwa zirebwe niba ari nyinshi haba hinjiye ahgati y'amafaranga 10,000RWF na 30,000RWF.

Aya mafaranga uyabonye ku munsi ugakuba n'iminsi 30 y'ukwezi waba winjije hagati 300,000RWF na 900,000RWF.

Ndakeka ubu noneho utangiye kumva uburyo abantu bakoreramo amafaranga kuri youtube.

Ushobora kwibwira ko bigoye cyangwa se utashobora gukora video abantu bakwishimira cyangwa se bareba ariko si ko bimeze. Kuri youtube hari abantu benshi batandukanye kuburyo utaburamo abakunda ibintu ushobora gukora.

Ushobora gukora video z'ubuhinzi: ukereka abantu uburyo bakora akarima k'igikoni, uko bahinga imboga mu rugo, uburyo bworoshye bwo kuvemerera...

Ushobora gukora ku bijyanye n'ubworozi: uko bubaka ikiraro cy'inkwavu mu mabati, muri plastic, uko bahunika ubwatsi...

Ushobora gusetsa abantu niba ubishoboye,

Ushobora kwigisha abantu guteka runonko, imigati, amandazi, ibiraha, uko botsa brochettes...

Ushobora kwigisha gutwara imodoka, amategeko y'umuhanda, gucuranga, kuririmba., kubyina kinyarwanda, guca imigani se gusaakuza...

Urugero rwiza rwa channel cyangwa umurongo umaze gutera imbere cyane ni uwitwa Primitive TechnilogyUgenekereje mu kinyarwanda ni nka Ikoranabuhanga ryo hambere. Uyu murongo wita cyane ku kubaka ibintu binyuranye hifashishijwe ibikoresho gakondo. Kubaka inzu, gukora inkweto, ishoka, kubumba n'ibindi...

Nakubwira iki rero. Ni ahawe nawe kugira icyo ugerageza maze ugasangiza abandi ku mpano yawe ariko unakorera agafaranga.

NIBA IYI NKURU HARI ICYO IKUMARIYE NTIWIBAGIRWE KUYISANGIZA INCUTI ZAWE