Abapfumu batumye umugabo yivugana umugore we bari bamaranye amezi 3 gusa amuteye icyuma
Umugabo witwa Nnanna Emeka ukomoka muri Nigeria aherutse kwica umugore we bari bamaze amezi 3 bakoze ubukwe kugira ngo amutambemo igitambo ku bapfumu.
Uyu mugabo ukomoka ahitwa Ugbele Mgbidi muri leta ya Imo,yishe uyu mugore taliki ya 3 z’uku kwezi nyuma y’amezi make gusa basezeranye kubana akaramata.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko Bwana Nnanna Emeka yishe umugore we amukubise icyuma mu gahanga.
Uyu muntu yagize ati “Yashakaga gusohokana umugore we ariko atari urukundo ahubwo ashaka ngo bagereye amwice.Yagerageje guhimba amayeri kugira ngo abone uko bajyana amwice gusa uyu mugore yanze ko basohokana.
Iminsi mike yari yabanje,uyu mugore yabwiye inshuti ye ko umugabo we yahindutse ko atakimwumva habe na rimwe.Dutekereza ko ariyo mpamvu yanze ko basohokana.
Ubwo yageragezaga gusohokana uyu mugore uko ashoboye kose bikanga,yafashe umwanzuro wo kumwicira mu rugo rwabo hanyuma akamujyana aho yagombaga gukorera imigenzo y’ubupfumu.
Yamubise icyuma ku gahanga arapfa.Agerageje kujya guhisha umurambo we,abantu baramuketse baramurwanya.Yahise ahunga kugeza ubu yarabuze.
Aba bombi ngo bari bamaze amezi 3 bashyingiranwe ndetse ngo uyu mugore yapfuye atwite inda y’ukwezi kumwe.