Ntibisanzwe: Yasoje icyiciro cya 2 cya Kaminuza ku myaka 11 gusa aba uwa 2 uciye aka gahigo. Byinshi kuri Lauren Simons ufite intego yo gutsinda urupfu

Ntibisanzwe: Yasoje icyiciro cya 2 cya Kaminuza ku myaka 11 gusa aba uwa 2 uciye aka gahigo. Byinshi kuri Lauren Simons ufite intego yo gutsinda urupfu

Jul 14,2021

Lauren Simons ku myaka 11 yaciye agahigo ahita ajya ku mwanya wa 2 mu basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ari bato cyane, akaba yasoje mu ishami ry’ubugenge. Icyifuzo cye ni ukuzavumbura icyatuma umuntu abaho iteka.

 

. Yaciye agahigo ko kuba uwa 2 urangije ikiciro cya 2 cya Kaminuza ari muto cyane

Lauren Simons arashaka kuvumbura uko umuntu yabaho iteka

Lauren Simons arifuza gutsina urupfu

Umwana mu myaka, umugabo mu bikorwa, Lauren Simons, ku myaka 11 yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminzuza ya Antwerp byamushyize ku mwanya wa kabiri ku isi w'abasoje kaminuza bakiri bato. Abaye umuntu wa kabiri ku isi usoje kaminuza ari muto ku myaka yonyi 11 afite.

 

Kugeza ubu utarasimburwa mu myaka irenga 27 akaba ari Michael Keamy waciye aka gahigo mu mwaka wa 1994 wasoje kaminuza afite imyaka 10. Uyu mwana Simons, wasoje amasomo yigwa mu myaka 3 mu mwaka umwe, akaba yasoje n’amanota yo mu rwego rwo hejuru arenga 85 ku ijana.

 

Ntabwo ahagaze kuko yahise akomeza kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, biteganijwe ko azafatanya no gushaka impamyabumenyi y’ikirenga mu bugenge muri kaminuza ya Flemish. Uyu mwana akaba yarasoje amashuri yisumbuye afite imyaka 8 yonyine, akaba yarayize mu gihe cy’umwaka n’igice.

 

Kuri ubu Lauren Simons afite inzozi zo gushaka ukuntu umuntu yabaho iteka

 

Umuvugizi wa kaminuza Antwerp ihereye mu murwa mukuru w’u Bubiligi, Brussels, mu magambo ye yagize ati: “Simons yatangiye kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Werurwe mu mwaka wa 2020, yasoje n’amanota 85 akaba ari amanota yo mu cyiciro cyo hejuru.”

 

 “Muri uyu mwaka kandi yatangiye amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza n'ubwo azatangira kwiga neza iki cyiciro nyuma y’impeshyi ya 2021.” 

 

Uyu mwana akaba arimo gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’amasomo y’ubugenge mu bintu bifatika n'ibidafatika ‘Mechanics na Quantum’.

 

Mu ntego nyamukuru ye akaba ari ukuzavumbura ukuntu umuntu yabaho by’iteka, mu butumwa bwe ati ”Ndashaka kwiga ku kuntu najya mpindura umubiri w’umuntu natangiye kubyigaho kandi nzabigeraho,”

 

Simons, ababyeyi be bifuzaga ko yasoza kaminuza ari munsi y’imyaka icumi ariko bitewe n’ubwumvikane bucye yagiranye na kaminuza yatangiriyemo ntibyabashije gukunda kimwe n'uko hari ibizamini yagomba kubanza kwigira.