Uganda yaciye amarenga ko imipaka yayo n'u Rwanda ishobora gufungurwa vuba

Uganda yaciye amarenga ko imipaka yayo n'u Rwanda ishobora gufungurwa vuba

Jul 15,2021

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Henry Okello Oryem yatanze icyizere ko imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda ifungurwa mu gihe cya vuba.

Minisitiri Okello yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Xinhua News, ku murongo wa telefone, ubwo yabazwaga intambwe ibihugu byombi bimaze gutera mu kugerageza kuzahura umubano umaze imyaka hafi itatu utifashe neza.

Yavuze ko bari gukora ibishoboka kugira ngo barebe ko uyu mubano wasubira mu buryo bwiza, ndetse n’imipaka igafungurwa. Ati: “Turi gukora byose bishoboka, kandi turi gukora cyane kugira ngo dukemure ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka iduhuza n’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko impinduka ziherutse gukorwa muri guverinoma no mu gisirikare zizabigiramo uruhare. Ati: “Mu mezi make ashize, muri guverinoma no mu gisirikare habayeho impinduka, rero turashaka kwifashisha aya mahirwe y’impinduka kugira ngo turebe ko hari icyo yadufasha muri iyi gahunda.”

U Rwana rwafunze imipaka iruhuza na Uganda kuva mu 2019 bitewe n'impamvu y'umutekano n’ubuzima bw’abaturage.