Leta Izagaburira Imiryango Ibihumbi 210 Muri Guma Mu Rugo//Hari Abahitanwe Na Covid-19 Barakingiwe
Kuri uyu wa Kane,habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi JMV,Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,Habyarimana Beata,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima,Dr.Mpunga Tharcisse n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera.
Minisitiri muri MINALOC,Gatabazi JMV yavuze ko imiryango igera ku bihumbi 210 yabazwe ifite ikibazo cy’inzara izafashwa, ku buryo nta muntu uzagira ikibazo muri iki gihe cya Guma mu rugo.
Yasabye inzego zibanze gufasha muri iyi gahunda, ku buryo nta muturage ukwiye kugira ikibazo
Ati “Hazatangwa ibiryo ku baturage bagera ku 211.000, hakurikijwe umubare w’abantu umuntu afite. Bibarwa hakurikijwe intungamubiri umuntu akenera ku munsi.
Hari amakosa yagaragayemo mu gutanga ibiryo, ubu byarakosowe kugira ngo abafite ikibazo cyo kubona icyo barya muri Kigali n’ahandi, barebe uburyo abatishoboye bafite ubushobozi buke bashobora kuba bafashwa muri iyo minsi icumi, ubuzima bugakomeza.
Twashishikarije n’uturere gukorana inama n’abafatanyabikorwa bayo barimo amadini n’amatorero, abikorera kugira ngo bunganirane na Leta mu gufasha abaturage. Niba uwo duturanye adafite ubushobozi kandi njye mbufite, kumufasha ni umuco wa Kinyarwanda.”
Minisitiri Ngamije Daniel,we yavuze ko nubwo hari abahawe inking ariko hari abapfuye bitewe nuko bari bafite izindi ndwara zikomeye hanyuma Covid-19 ikabashegesha.
Yagize ati “Inkingo ntizifite ingufu zingana,hari bake barwaye bararemba hari n’abake bapfuye, ariko muri rusange abenshi mu banapfuye bakingiwe wasangaga bafite izindi ndwara zabarembeje nk’impyiko, kanseri…Yego arakingiwe ariko ntabwo kanseri yasubiye inyuma.”
Dr.Ngamije Daniel yakomeje avuga ko iyi gahunda ya Guma mu rugo izatuma habaho gusuzuma Umujyi wa Kigali n’Uturere twashyizwe muri Guma mu rugo uko iki cyorezo gihagaze, ku buryo muri buri Kagari hazashyirwa ahantu habiri, abantu bisuzumishiriza COVID-19 ngo bamenye uko bahagaze.
Yvuze ko bazajya bamenyesha abantu muri buri kagari bakajya kwipimisha kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze ndetse yitabweho hakiri kare mbere y’uko aremba.
Ku bijyanye no gupima virusi yihinduranya [Delta] yagize ati “Ubushobozi bwo gupima Covid yihinduranyije turabufite muri laboratwari y’igihugu.muri iki cyumweru cyangwa kiriya kigiye kuza tuzatangira gukingira kuri buri mudugudu tuzajya tumenya ubwoko bwa Covid-19 buri wese afite.”
Ministiri Béata Habyarimana w’Ubucuruzi n’inganda yagize ati “Ibikorwa by’ubucuruzi birafunze keretse abacuruza ibiribwa, imiti, n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe. Ingamba zafashwe mu byumweru bitatu bishize byatumye umubare w’abandura udatumbagira ariko icyo dukeneye n’uko imibare imanuka burundu.
Hari umwihariko w’inganda zimwe na zimwe zizakomeza gukora, si inganda zose, ni izabyemerewe na Minisiteri. Bazajya babisaba dusuzume dukurikije ibikenewe kugira ngo tugabanye urujya n’uruza.
Izo nganda zirimo izikora nk’ibikomoka ku biribwa, ibyo kwa muganga n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco yagize ati "Mu byumweru bibiri bishize, abarenga ibihumbi 119 bafashwe barenze ku mabwiriza, harimo abasaga 5.000 bafatiwe mu tubari batemerewe gukora. Polisi iriteguye mu buryo buhagije. Tumaze umwaka n’amezi ane duhanganye n’icyorezo, ntabwo gahunda ya guma mu rugo ari nshya.
Abari muri guma mu rugo bakwiriye kumva ko ari guma mu rugo, Guma mu karere ni Guma mu karere.
Abaturage bazasabe uruhushya bafite impamvu zifatika kuko byaje kugaragara ko abantu benshi basaba impushya bashaka kugenda. Iyo habaye gahunda ya guma mu karere, akarere kaba gato cyane ku muntu.
Mu byumweru bibiri bishize, Polisi yakiriye abantu ibihumbi 72 basabye impushya, bivuze ko ari 5.500 ku munsi. Abenshi muri bo bavugaga ko ari abahinzi borozi, ariko twaje kugenzura dusanga siko bimeze. Turabizi ko hari abari guhimba impamvu. Uzarambirwa mu rugo cyangwa mu karere amenye ko Polisi ibizi.
Ushaka serivisi zihutirwa azasabe uruhushya. Polisi ntabwo yifuza gufata cyangwa guhana abarenga ku mabwiriza ariko uzabirengaho azabihanirwa."
Minisitiri Gatabazi JMV yasoje agira ati “Turasaba abantu kwirinda buri wese ku giti,gufatanya kwibukiranya ingamba aho ubuyobozi butageze ndetse no kugira imyumvire mizima yo kwirinda.
N’Indwara dushobora kwirinda tubigizemo ubushake n’ikinyabupfura.Ndasaba bayobozi b’inzego zibanze gukoresha uburyo bwose bakibutsa abaturage kwirinda iki cyorezo no kwirinda guhutaza abaturage.Nta na rimwe tuzihanganira umuyobozi uzahutaza umuturage akamukomeretsa.Bazajya bahanwa bikomeye.”
Minisitiri Gatabazi yashimiye abanyarwanda uburyo bagerageza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda arimo kugera mu rugo mbere y’amasaha yashyizweho ndetse avuga ko muri aka karere ari intangarugero.
SRC: Umuryango