Umugi wa Kigali ugiye gutangira gupimira abantu mu tugali batuyemo igikorwa gitangira kuri uyu wa Gatandatu

Umugi wa Kigali ugiye gutangira gupimira abantu mu tugali batuyemo igikorwa gitangira kuri uyu wa Gatandatu

Jul 16,2021

Kuva kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga, mu Mujyi wa Kigali haratangira gupimwa COVID-19 mu Tugari twose. RBC ivuga ko iki gikorwa kizafasha kumenya uko iki cyorezo gihagaze.

 

Ku munsi w’ejo, Dr. Ngamije Daniel yabwiye Abanyamakuru ko iyi gahunda ya Guma mu rugo izatuma habaho gusuzuma Umujyi wa Kigali n’Uturere twashyizwe muri Guma mu rugo uko iki cyorezo gihagaze, ku buryo muri buri Kagari hazashyirwa ahantu habiri, abantu bisuzumishiriza COVID-19 ngo bamenye uko bahagaze.

 

Yavuze ko bazajya bamenyesha abantu muri buri kagari bakajya kwipimisha kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze ndetse yitabweho hakiri kare mbere y’uko aremba.

 

Ku bijyanye no gupima virusi yihinduranya [Delta] yagize ati “Ubushobozi bwo gupima Covid yihinduranyije turabufite muri laboratwari y’igihugu. Muri iki cyumweru cyangwa kiriya kigiye kuza tuzatangira gupimira kuri buri mudugudu tuzajya tumenya ubwoko bwa Covid-19 buri wese afite.”

 

Yavuze ko iyi gahunda ya Guma mu Rugo iri bugabanye urujya n’uruza, bihe Leta umwanya wo gufata ibipimo bihagije no kwita ku banduye.

 

Ati “Biradufasha kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, hari abantu baba banduye batabizi iyo bagumye mu mirimo isanzwe bagenda, bafite uko banduza abandi. Turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere dufite ubwandu bwiyongereye cyane. Turaza gusuzuma abantu mu kagali, nibura dushyire ahantu habiri muri buri kagali abantu bazajya kwisuzumishirizaho.”

 

Minisitiri Ngamije yavuze ko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo uzajya ugaragaza ibimenyetso akiri mu rugo azajya ahabwa imiti imworohereza.

 

Ati “Uwo tuzabona afite ibimenyetso bigaragra ko ashobora kuremba, uwo muntu tuzamuha imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi kugira ngo dutangire kumukurikiranira hafi yatangiye imiti, aho kugira ngo atugereho yarembye. Tuzashyira ingufu mu bukangurambaga. Dushaka kwegera abo tuganira nabo, tubereke ko ibintu byahindutse, iyi ndwara n’abayikerensaga rwose irakaze.”

 

Nyuma yo gupima abantu babasanze mu Kagali, Minisitiri Ngamije yavuze ko nyuma y’iminsi 10 bazasubirayo kugira ngo barebe uko ubwandu buhagaze.

 

Guma mu Rugo yashyiriweho uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, Rutsiro hakiyongeraho n’utwa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro tugize Umujyi wa Kigali.