Umuhanzikazi w'uburanga yiyemeje kubona umugabo mu minsi 7 gusa. Reba uburyo butangaje yahisemo gukoresha

Umuhanzikazi w'uburanga yiyemeje kubona umugabo mu minsi 7 gusa. Reba uburyo butangaje yahisemo gukoresha

Jul 17,2021

Umuhanzikazi w’uburanga wanamamaye mu gukina filime, kumurika imideri n’ibindi, yafashe urugendo ava iwe yerekeza mu Majyepfo ya Nigeria ahishura ko agiye kuhamara icyumweru ashakisha umugabo.

 

Uriel Ngozi Oputa, ukomoka muri Nigeria akaba yararyubatse mu gukina ama filime, gukora umuziki, kumurika imideri, gukora ibiganiro kuri televiziyo n’ibindi. Ibi byamuhaye igikundiro kigaragarira buri wese kuko nibura ku mbuga nkoranyambaga ze usanga akurikirwa n’abarenga miliyoni. Kuri Instagram ye akurikirwa n’abarenga miliyoni n’ibihumbi magana atandatu.

 

Kubaho wenyine yabirambiwe agiye gushakisha umugabo

 

Yagaragaje ko kubaho wenyine abirambiwe maze aca kuri iyi konte ye ya Instagram avuga ko yerekeje mu Majyepfo ya Nigeria mu mujyi wa Anambra kuhashaka umugabo. Yagize ati ”Iyi weekend nagiye gushakisha umugabo eh”.

 

Nyuma yo gutangaza icyamujyanye, yongeyeho ko yitwaje imisatsi bambara 17 izamufasha kugaragara neza no gukurura abagabo kurushaho ku buryo intego ye azayigeraho byoroshye nk'uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byabigarutseho birimo n’ikitwa legitpost.com.ng.

 

Biravugwa ko uyu muhanzikazi w’uburanga azanitabira umuhango wo guherekeza umubyeyi wa Obi Cubana usanzwe afasha abahanzi akaba n’umushabitsi uzwi kandi utunze agatubutse.

 

Uyu mukobwa akurikirwa n'abantu benshi