Mu MAFOTO Tembera Kigali ku munsi wa mbere wa guma mu rugo wirebere uko byifashe
Ku munsi wa Mbere wa 'Guma mu rugo' igomba kumara imisni 10, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi rwagati wa Kigali haracecetse nk'uko bigaragara muri aya mafoto yafashwe kuri uyu wa 17 Kamena 2021.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, ni bwo Inama y'Abaminisitiri yaterenye iyobowe na Perezida Paul Kagame ishyiraho ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zirimo na gahunda ya “Guma mu rugo” mu mujyi wa Kigali, n’uturere turimo Gicumbi, Rubavu, Burera, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rwamagana na Rutsiro.
Amabwiriza mashya arimo na 'Guma mu rugo' mu bice byemejwe yashyizweho, agomba kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga kugeza tariki 26 Nyakanga 2021 ni ukuvuga iminsi 10 nk'uko byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Gafotozi wa InyaRwanda.com, Iradukunda Jean de Dieu yafashe amafoto agaragaza ishusho y’umujyi wa Kigali kuri uyu munsi wa mbere wa Guma mu rugo ibaye ku nshuro ya 3.
Aha ni muri 'Rond Point' mu mujyi
Mu muhanda umanuka ku Muhima
Kwa Rubangura nta n'inyoni itamba
Imbere yo kwa Rubangura werekeza ku isoko rya Nyarugenge
Mu bice byo ku biro by'umujyi wa Kigali
Umuhanda uzamuka Peyaje
Itegereza neza muri gare ya Nyabugogo urasanga nta bantu barimo
Muri gare yo mu mujyi ni ho wakwereka neza ko abantu bose bari mu rugo
AMAFOTO: InyaRwanda.com