Meya w'Akarere ka Bugesera ari mu gahinda kenshi ko kubura Mushiki we wahitanwe na Covid-19

Meya w'Akarere ka Bugesera ari mu gahinda kenshi ko kubura Mushiki we wahitanwe na Covid-19

Jul 17,2021

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard,ari mu gahinda kenshi ko kubura mushiki we Uwimbabazi Nadège, wahitanwe n’icyorezo cya Covid-19 ku wa 15 Nyakanga 2021.

 

Meya Mutabazi abinyujije kuri Twitter,yavuze ko uyu muvandimwe we yavutse bigoranye kubera ubuyobozi bubi hanyuma akanarokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Yagize ati “Hari muri Kanama 1989 ubwo masenge Mukabaranga Alivera yendaga kwibaruka, maze ubwo yari ari kugerageza kujya kwa muganga ngo yitabweho ahura n’itsinda ry’abajandarume bamubuza kujyayo bamuhagarika amasaha n’amasaha kuri bariyeri.

Mu gihuru cyari hafi y’iyo bariyeri hari ababyeyi maze bamwe muri bo bakora nk’ababyaza, bafasha Alivera kwibaruka umwana w’uruhinja. Urwo ruhinja ni Uwimbabazi Nadège wacu witabye Imana ejo hashize.”

 

Mutabazi yakomeje ati “Nyuma y’imyaka 27, ahitanwe n’iki cyorezo giteye ubwoba, avuye mu Isi y’abapfa agiye mu Isi y’abadapfa aho ababyeyi be n’abavandimwe bagiye bavuye muri ubu buzima hakiri kare.

Nahura n’abo muryango we mu byishimo, azababwira ko ‘yabayeho’ nyuma y’urupfu. Azababwira ko yabonye Inkotanyi, zirimo na musaza we mukuru, ko zahagaritse Jenoside zigakura igihugu ibuzimu zikakizana ibuntu.”

 

“Azababwira ko abajandarume ba kera batakiriho, ahubwo ko basimbuwe n’abandi b’ubu baherekeza ababyeyi kwa muganga mu kinyabupfura. Azababwira ko yababariye abataramugiriye impuhwe cyangwa ngo bazigirire umuryango we. Azabwira ko Nyirarume rukumbi yagiraga yahungutse kandi akamwitaho.”

 

Yasoje agira ati “Ubutaka bwatunywereye amaraso y’abacu buzakwakire nshuti. Yari inshuti yawe, musaza wawe mukuru waguhaye izina ryawe rya kabiri.”

Mushiki wa Meya Mutabazi yahitanwe na Covid-19

Src: Umuryango