Perezida Ndayishimiye w'u Burundi akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kudidimangira imbere ya Perezida wa Tanzania Samia Suhulu

Perezida Ndayishimiye w'u Burundi akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kudidimangira imbere ya Perezida wa Tanzania Samia Suhulu

Jul 18,2021

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahawe akomeje kwibasirwa (guhabwa urw'amenyo) n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuhora kuvuga nabi ururimi rw'Icyongereza benshi bagereranyije no kudidimanga.

Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi yavuze mu cyongereza ubwo yabwiraga itangazamakuru ibyo we na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga mu Burundi bagezeho.

Perezida Ndayishimiye asanzwe ari mwiza cyane mu ndimi z'Igifaransa, Igiswahili n'Ikirundi, gusa hari ubwo ajya akoresha Icyongereza n'ubwo atakizi mu buryo buhagije.

Nko mu minsi ishize ubwo uyu mukuru w'igihugu cy'u Burundi yagiriraga uruzinduko muri Uganda akakirwa na Perezida Yoweri Museveni, yavuze ijambo rye mu rurimi rw'Icyongereza.

Mu gace k'amashusho ari gukwirakwizwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, Ndayishimiye agaragara ashimira Perezida Samia wasuye igihugu cye, abayobozi batandukanye ndetse n'itangazamakuru, gusa mu Cyongereza kirimo amakosa.

Uyu mukuru w'Igihugu cy'u Burundi yazambije ibintu cyane aho yagize ati: "Mr. President mama Samia Suluhu Hassan...", nyamara yagakoresheje 'Mrs. President...' bijyanye no kuba Perezida wa Tanzania ari umugore.

Ahandi Perezida Ndayishimiye yagize ati 'members of media here present' aho kuvuga 'members of media who are present here', avuga 'we have just talks' aho kuvuga 'we just have talked'; ati 'I took this opportunity' aho kuvuga ati' I take this opportunity' ndetse n'utundi dukosa.

Ni ibyatumye Perezida w'u Burundi yibasirwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abenshi bamushinja kwisumbukuruza akavuga Icyongereza atakizi, nyamara yakabaye akoresha ururimi azi neza hanyine bakamusemurira.

Uwitwa Kwizera Fabrice yagize ati: "Njye sinumva impamvu yigoye (bamugoye) kuvuga ruriya rurimi atazi buriya iyo yivugira mu rurimi rwe bagasemura byari kuba byiza, dore ko jye ntamusetse ku cyongereza kibi kuko atari Umwongereza, njye musetse ukuntu yiyahuje Icyongereza atazi kandi hari ikirundi azi neza! Africa Waragowe."

Thierry Arythom kuri Twitter we yagize ati: "Byibuze iyo avuga mu giswahili, kuko n'uwa Tanzania yavuze mu giswahili. Cyangwa akavuga mu Kirundi ubundi bagasemura."

Namahoro Remy Obed we yavuze ko uwakoze ikosa ari uwateguriye Perezida Ndayishimiye mu rurimi atumva kandi hari izo yumva.

Ati: "Njye ku bwanjye, abategura imbwirwaruhame ze rwose bazisubireho, kuko Perezida uyoboye igihugu si byiza na mba kumubona arimo adidimanga, noneho ari mu gihugu ayoboye! Ubutaha yajya avuga mu rurimi rumubangukiye cyane, ababishinzwe bagasemura!"

Uwitwa Magombe we yashinje Perezida Ndayishimiye kugirira igihunga mugenzi we wa Tanzania.

Ati: "Ni nde uyoboye undi? No mu rugo Ndayishimiye nta cyizere yifitiye ndetse ntatekanye. Ari munsi y'amategeko y'umushyitsi we. Birababaje cyane!"

Uyu yakomeje avuga ko kuba Perezida w'u Burundi yinyuranyuyemo byatewe n'abashinzwe itumanaho mu biro bye banze kumufasha, ashimangira ko biriya byangiza isura y'u Burundi n'iy'abaturage ba kiriya gihugu bose.

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi abinyujije kuri Twitter ye, na we yanze kuripfana avuga ko ibyo Perezida Ndayishimiye yakoze ari nk'ubukoroni.

Ati: "Nyamara izi ndimi nazo ni ubukoloni pe! Harya ubundi tuvuze mucy'iwacu byaba ari ikosa? Ntitwigore tubivuge mu mucy'iwacu."

Cyakora cyo n'ubwo abenshi bahaye urw'amenyo Perezida w'u Burundi, ku rundi ruhande hari abavuze ko aho kunengwa akwiye gushimirwa ku bwo gutinyuka, abandi bati: "Icy'ibanze ni uko ubutumwa bwe bwatambutse."

Reba Ijambo rya Perezida Ndayishimiye rikomeje guca ibintu hano: 

https://twitter.com/FabRugumire/status/1416356459005325313