Reba ifoto ya Messi ikoze amateka kuri Instagram igakuraho agahigo k'iya Cristiano Ronaldo

Reba ifoto ya Messi ikoze amateka kuri Instagram igakuraho agahigo k'iya Cristiano Ronaldo

Jul 18,2021

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Copa America, ifoto ya Lionel Messi yakoze amateka yo gukundwa n'abantu benshi kuri Instagram mu mafoto yo muri Siporo.

 

Kuri uyu wa 6 hari hashize icyumweru Argentina na Messi begukanye igikombe cya Copa America. Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Messi yashyize ku rukuta rwa Instagram ifoto ari wenyine afite igikombe cya Copa America yari atwaye bwa mbere mu mateka ye.

 

Nyuma y'icyumweru gusa iyi foto igiyeho, yahise ikora amateka yo kuba ifoto yo muri Siporo ikunzwe n'abantu benshi mu mateka ya Instagram aho yakunzwe n'abantu basaga miliyoni 20.

 

Ifoto ikunzwe (like) n'abantu benshi mu mateka y'amafoto ya Siporo kuri Instagram 

 

Iyi foto yahise ikuraho agahigo k'ifoto ya Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram yihanganisha umuryango wa Maradona tariki 25 Ugushyingo 2020, Messi akaba yarushije Ronaldo abantu bagera kuri 19,800,000. Ifoto ya Messi yahise iza ku mwanya wa 6 mu mafoto yakunzwe ku isi  kuri Instagram aho ifoto ibanza ari iy'igi, ifoto ya Billie Eilish, xxxTentacion na Ariana Grande.

Iyi niyo foto nimero ya mbere yakunzwe n'abantu benshi mu mateka ya Instagram