Reba umuhanzikazi Lizzo ufite ubunini budasanzwe ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga barimo 50 Cent na P Diddy

Reba umuhanzikazi Lizzo ufite ubunini budasanzwe ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga barimo 50 Cent na P Diddy

Jul 18,2021

Umuhanzikazi Lizzo uri mu bagezweho akomeje kuvugisha abantu benshi barimo P Diddy na 50 Cent. Uyu mukobwa akaba atangaza benshi kubera icyizere yigirira akerekana amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga yerekana imiterere ye y'ubunini budasanzwe mu gihe hamenyerewe ko ababikora ari ab'urubavu ruto.

 

Melissa Viviane Jefferson wamamaye ku izina rya Lizzo ni umuhanzikazi ugezweho muri Amerika watangiye umuziki muri 2013 gusa akaza kwamamara cyane muri 2019 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Truth Hurts' yakunzwe ku rwego mpuzamahanga ndetse ikanamuhesha ibihembo 3 bya Grammy Awards muri 2020.

Uyu muhanzikazi uretse kuba afite impano yo kuririmba yatumye akundwa akomeje kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amafoto yerekana imiterere ye yerekana. Ibi bikaba bitangaza abenshi kuko bamenyereye ko abakobwa berekana ikimero ari abateye neza cyangwa abafite urubavu ruto. Ibi Lizzo akaba yarabihinduye aho amaze kwerekana ko n'abakobwa ba byibushye cyane nabo babikora.

 

Mu byamamare byatangajwe n'amafoto ya Lizzo harimo umuherwe Sean Combs uzwi nka P Diddy mu muziki, umuraperi kabuhariwe 50 Cents ndetse n'umukinnyi wa filime ukomeye Chris Evans abenshi bita Captain America. Mu mafoto akurikira irebere Lizzo w'ubunini budasanzwe ukomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga:

 

 

 

Src:www.hollywoodlife.com,www.thenewyorkpost.com