Leta yatangiye guha ibiribwa imwe mu miryango itabona ibyokurya kubera Guma mu rugo
Kuri iki Cyumweru, Guverinoma yatangiye gutanga ibiribwa ku miryango ibona icyo kurya ari uko yakoze mu rwego rwo kuyunganira muri iki gihe Umujyi wa Kigali n’uturere 8 biri gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney arizeza abaturage ko ntawe uzabura ibiribwa ariko na none agasaba abaturage gukomeza kwirinda kugira ngo icyorezo cya Covid 19 kidakomeza gukwirakwira.
Inzego z’ubuyobozi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, zatangiye gushyikirizwa abaturage batishoboye basanzwe babona ibyo kurya ari uko bakoze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa iki Cyumweru nibwo amakamyo yaramukiye mu gikorwa cyo gupakira ibiribwa bigizwe n’ifu y’ibigori bita Kawunga, ibishyimbo n’umuceri, biva ku nzego zisumbuye bishyikirizwa Imidugudu n’amasibo kugira ngo bigere ku baturage.
Ababishyikirijwe barabyishimira ariko bakongeraho ko bafite uruhare rutaziguye mu kugabanya ubukana bwa covid 19:
Mukarutamu Sofia utuye muri Nyarugenge yabwiye RBA ati’’Twacuruzaga none ntabwo tugicuruza ngo tubone ibyo kurya, turi umuryango w’abantu 12.Tukaba tubona ko ibibazo byari bikomeye, ariko babyutse batubwira bati turabaha ibyo kurya none barabiduhaye, tubasabiye umugisha kuko nta kintu twari dufite. Nibishira bafite uko babigenza bazaduha n’ibindi, tuzakomeza kwirinda tuguma mu rugo.’’
Uwimana Epiphanie wo muri Gasabo we yagize ati ’’Ibi byadushimishije kuko ntako twari tumeze, turashima leta yatwibutse muri iyi gahunda ya guma mu rugo. Tugomba kwirinda duhana intera, duhorana isuku kugira ngo duhashye iki cyorezo.’’
Uretse n’uruhare rwa Leta mu gushyikiriza ibiribwa abaturage bari muri guma mu rugo, hari n’abandi bifuje kugaragaza uruhare rwabo mu gutanga ubufasha.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative KOABIGA ihinga imboga mu murenge wa Kinyinya, batangiye gusoroma imbona zitandukanye kugira ngo zizahabwe abaturage mu kunganira ibiribwa babonye:
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko nta muturage uzasonza kuko ibiribwa byateguwe, agasaba abaturage gukomera ku mabwiriza y’ubwirinzi kugira ngo iki cyorezo gicike, abari mu rugo basubire mu mirimo yabo.
Ati ’’Nta muturage utishoboye utazabona icyo afata, ariko tunazirikana ko n’undi udafite ubushobozi utarabazwe ko agomba kwigaragaza kugira ngo yongerwe ku rutonde.Twagiye tugirana inama n’abafatanyabikorwa bishyira hamwe bagatanga ibiribwa ariko nagira ngo ngaragaze ko Leta iba yishatsemo ubushobozi hanyuma n’abafatanyabikorwa nabo bakagira uruhare rwabo, ariko na none si agahato.’’
Mu mujyi wa Kigali habarurwa imiryango isaga 211.000 hakiyongeraho n’abo mu turere, kugeza ubu imibare y’abakenewe gufashwa itaramenyekana. Uturere 8 turi muri gahunda ya guma mu rugo tuza gufata bimwe mu biribwa mu mujyi wa Kigari ariko ngo buri ntara hagiye hari ububiko bw’ibiribwa hakurikijwe ibyera muri utwo turere.
Muri ibi biribwa hazatangwa n’amata n’ifu ikungahaye ku ntungamubiri kugira ngo bifashe abana bato n’abarwariye icyorezo cya Covid 19.
Abayobozi b’inzego zibanze, basabwe kugaragaza abaturage bose bakeneye ibiribwa kuko ngo bihari bihagije.
Umujyi wa Kigali wasohoye amabwiriza agaragaza uko abaturage b’amikoro make bagomba guhabwa ibiribwa mu minsi ya Guma mu rugo.