Kwiyiriza kuri Arafah bituma Allah akubabarira ibyaha by'imyaka 2: Sobanukirwa uyu munsi w’igisibo muri Islam wizihijwe kuri uyu wa Mbere

Kwiyiriza kuri Arafah bituma Allah akubabarira ibyaha by'imyaka 2: Sobanukirwa uyu munsi w’igisibo muri Islam wizihijwe kuri uyu wa Mbere

Jul 19,2021

Umufasha w’intumwa y’Imana Muhammad, Aisha yemeje ibyo yabwiwe ku migisha ikomeye yo gusiba ku munsi wa Arafah. Avuga ibyo yabwiwe n’Intumwa y’Imana imwerurira ko nta gihe kibaho Allah avana abantu benshi mu muriro nko ku munsi w’igisibo cya Arafah.

 

Umunsi wa Arafah ni ikiruhuko cy'aba Islam kiba ku munsi wa 9 w’ukwezi kwa Dhu al-Hijjah akaba ari nako kwezi gusoza umwaka w’ingengabihe y’ukwezi aba Islam bagenderaho. Muri uyu mwaka wa 2021, uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga. Ni umunsi Mutagatifu ndetse n’ijoro ryawo ni ijoro ry’imbaraga, umunsi ukurikira ukaba uba ari umunsi umwe mu minsi ibiri y’ibyishimo bya Eid al-Adha igihe cyo gutura ibitambo hibukwa hanahabwa ikuzo Abraham wari wemeye gutamba umwana we w’ikintege Ishmael kubera ugushaka kwa Allah.

 

Miliyoni z'abantu bitabira isengesho n'imigenzo ya Arafah ku musozi intumwa y'Imana yatangiyeho bwa nyuma ubutumwa bw'uyu munsi mukuru 

 

Aba Islam bakaba bagomba gukora kandi umutambagiro mu gace kazwi nka Mina bagana ku musozi wa Arafah aho Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yatangiye inyigisho ye ya nyuma y'uyu munsi mbere yo gusoza urugendo rwe mu isi. 

 

Uyu musozi wa Arafah uherereye mu birometero 20 mu Majyepfo y’uburasizuba bwa Mecca mu mirambi ya Arafah ukaba ufite ubutumburuke bwa Metero mirongo 70, mu cyarabu bamwe bakaba bawita Jabal ar-Rahmah bivuze umusozi w’imbabazi.

 

Nk'uko imigenzo ya Islam ibivuga, uyu musozi niwo intumwa y’Imana Muhammad yatangiragaho inyigisho ku bantu babaga bagendanye nawe kuri Hajj. Kuri iyi tariki mbere y'uko saa sita z’amanywa zigera ababa bitabiriye umutambagiro bahurira kuri Arafah bagatakambira Allah bemera ko bakosheje basaba guhindurirwa amateka ku bw’ibyaha bakoze, aha kandi batega amatwi ijambo riba ryagenewe uyu munsi.

 

Abasangirangendo b'aba Islam baba bari mu mutambagiro i Mecca bazamuka bagana ku musozi aho baba bagomba kugera mbere y'uko saa sita zigera bakahamara ikigoroba cyose binginga Allah mbere y'uko izuba rirenga

 

Ibi bikaba biba hagati ya saa sita no kurenga ku izuba, umuhango uzwi nko guhagarara imbere y’Imana, ababa bitabirye umutambagiro wa Hajj i Mecca hagati ya 17 Nyakanga na 22 Nyakanga iyo batabashije kumara ikigoraba cyose kuri Arafah isengesho ryabo nta mumaro riba rimaze kuri uwo munsi.

 

Nk'uko Husayn ibn Ali ku munsi w’isengesho rya Hajj ku musozi wa Arafah, yabisobanuye Arafah ni umunsi w’isengesho ry’umwihariko ku baba bari ku musozi wa Arafah kandi abatabashije kuba bari i Mecca baba bagomba kugana ahandi hantu hatagatifu nko mu Misigiti ngo babashe kuzuza no gutura isengesho rya Arafah.

 

Abizihiza Arafah batari mu mutambagiro wa Hajj, kwiyiriza ni umugenzo w’ingenzi uzanira ababikora imigisha n’ibihembo bitagira ingano ababasha kubikora. Allah abababarirara ibyaha by’imyaka ibiri nk'uko byavuzwe na Ab Qatadah ko Intumwa y’Imana Muhammad yemeje ko gusiba ku munsi wa Arafah bikuraho ibyaha by’umwaka ushize ndetse n'uzaza.

 

Imam An-Nawawi nawe yabyerekanye mu gitabo cye cya Al-Majmu agerageza gusobanura neza impamvu yo gusiba kuri Arafah ati: ”Ni itegeko gusiba ku munsi wa Arafah ku batari mu mutambagiro wa Hajj kuko abari mu mutambagiro wa Arafah atari ngombwa gusiba.”

 

Akomeza agira ati: ”Kuba abitabira imigenzo ya Arafah bari mu mutambagiro atari ngombwa ni imbabazi baba bagiriwe nk'ababa bari gukora Hajj. Hejuru ya byose n’intumwa y’Imana Muhammad ntiyigeze asiba mu migenzo ya Arafah ubwo yari ahagaze imbere ya Allah asaba yinginga.”

 

Abu Qatada al-Ansari yemeza ko Intumwa y’Imana yabisobanuye neza ikemeza ko gusiba ku munsi wa Arafah bihanagura ibyaha by’imyaka ibiri. Yongeraho ko gusiba ku munsi wa Ashura umunsi wa 10 mu minsi y’ukwezi kwa mbere kwa Islam wanahariwe kwizihiza umunsi Mose n’aba Israel Allah yabakijije Pharaoh, byo bihanagura ibyaha by’umwaka umwe wonyine.

 

 

Na none kandi Sahih yerekana ko umufasha wa gatatu w’intumwa y’Imana Muhammad akaba ari nawe muto, Aisha, yemeje ibivugwa atangaza ibyo yabwiwe n’Intumwa y’Imana ku gusiba ku munsi wa Arafah agira ati: ”Nta munsi n'uyu n'umwe ubaho Allah avana abantu benshi mu muriro nko ku munsi wa Arafah. Ubwayo yigira hafi y’abamalayika ikababaza icyo buri umwe yifuza.”

 

Gusiba ku munsi wa Arafah akaba ari iby’ingenzi mu buzima bw’umwemera Mana wese w’umu Islam kandi ni inzira nyayo yo kwakira ukubabarirwa kwa Allah ku byaha by’umwaka wabanje n'uzakurikira.

Src: Siasat.com & Hindustantimes