Nyagatare: Umunyamakuru wa Flash FM yakubiswe na mudugudu n’insoresore ze ajya ku bitaro nyamara yari amwitabaje ngo amurenganure

Nyagatare: Umunyamakuru wa Flash FM yakubiswe na mudugudu n’insoresore ze ajya ku bitaro nyamara yari amwitabaje ngo amurenganure

Jul 19,2021

Umunyamakuru wa Radiyo Flash FM, Charles Ntirenyanya, aravuga ko yakubiswe n'Umuyobozi w'Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi.

Ntirenganya avuga ko yakubiswe na Mudugudu Sam, mu gatuza, nk'uko yatangarije BWIZA dukesha iyi nkuru avuga ko yakubiswe ahagana saa kumi zishyira saa kumi n'imwe zo kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga ubwo yari mu kazi ke mu Mudugudu wa Rubona.

Avuga ko we na mugenzi we bakiriye amakuru ko hari bariyeri y'ibiti iri mu muhanda i Rubona, ikabaho abantu bameze nk'amabandi, basinze, bafite inkoni, batumye abantu bamwe batajya kuvoma no guhaha ku mudara.

Ibi ngo ni nabyo byatumye bajya kureba uko byifashe gusa akavuga ngo " Tukihagera, twasanze hari bariyeri y'ibiti mu muhanda hariho n'abasore bafite inkoni utamenya icyo bashinzwe. Ntibari abanyerondo cyangwa youth volunteers. Bari basinze gusa bafite inkoni, babuza abantu gutambuka. Twaberetse baji n'ibituranga, tubabwira ikitugenza ariko barabyanga."

Ntirenganya avuga ko bahise bajya mu rugo kwa Mudugudu ngo barebe ko yabafasha. Ati "Tugeze iwe, twasanze adahari. Umukecuru twahasanze yatubwiye ko yagiye mu nka. Nyuma twaje kumubona, tumwereka baji, tumubwira ikitugenza. Yahise avuga ngo na we itangazamakuru yararyize. Ngo abo abo basore bari kuri bariyeri ni we wabashyizeho, ngo na bariyeri ni iye, afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka mu mudugudu we. Yavuze ko tuba twaje tubanje kumuhamagara we na gitifu w'akagari, bakabimenya. Twamubwiye ko atari bo badupangira akazi kandi ko ntacyo twakoze kitemewe n'amategeko."

Uyu munyamakuru avuga ko yumvise Sam ari kuvugana kuri telefoni na Komanda wa Karangazi, akamusaba kumujyanira abo bantu. Kuri telefoni, Sam yemezaga ko bamweretse baji gusa akavuga ko ibyo atabishaka mu mudugudu we.

Mudugudu Sam n'insoresore eshatu bose bafite inkoni, bashoreye Ntirenganya na mugenzi we, gusa ngo bageze ahitwa i Gakoma, habayeho ukutumvikana, ubundi inkoni zitangira kuvuza ubuhuha.

Acishamo agaceceka umwanya muto, ati "Bari badushoreye, ndababwira nti mureke tunyure aha nabwo turagera ku murenge nta kibazo. Nagiye kumva numva inkoni yo mu bitugu ingezeho, mudugudu aba ankubise iyo mu gatuza ari nayo yanzengereje cyane n'ubu nkaba ndi kuvuga biri kwanga. Abambari be nabo baba bankubise indi gusa mugenzi wanjye arayifata."

Ntirenganya yakomeje avuga ko yabonye bikomeye, agacisha make, akemera gushorerwa na Mudugudu Sam. Avuga ko mu babonye arimo gukubitwa harimo umugore witwa Kyomukama na Sabiti Bosco.

Yakomeje avuga ko bakimara guhura na Komanda, yabasabye ibyangombwa byabo, barabimuha. Asaba Ntirenganya gutanga ikirego kuri RIB, ubundi akajya kwa muganga.

Avuga ko yageze kuri RIB akabura umwakira gusa yahise ajya kwa muganga kuko yari amerewe nabi. Ati " Inkoni Mudugudu Sam yankubise mu gatuza yanzengereje. Banteye inshinge bampa n'ibinini gusa ndumva ntacyo biri kumfasha."

Avuga ko " Ubu ari kugenda amera neza gusa ngo inkoni ubu nibwo ziri kugaragara ku mubiri."

Avuga ko ubwo Meya wa Nyagatare, Mushabe Claudien yamusuraga iwe mu rugo ku mugoroba wo kuwa 18 Nyakanga, yakemanze ayo makuru, amubaza niba yakubiswe we ntiyirwaneho. Yamusabye ko ikibazo cye yakigeza muri RIB.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karangazi, yavuze ko ayo makuru ntayo azi. Ati: " Ayo makuru ntayo tuzi."

Abayobozi bamwe bakunze kwikoma abanyamakuru babahamaagaye kuri telefoni babasaba amakuru. Itegeko rigenga guhabwa amakuru mu Rwanda ryemerera umunyamakuru gukoresha uburyo bwa telefoni mu kuyasaba. Bigaragara ko urugendo ari rure kuko itegeko rimaze imyaka isaga 7 ririho gusa bamwe ntibabizi.