RIB yataye muri yombi umuyobozi ushinzwe imyubakire mu mugi wa Kigali

RIB yataye muri yombi umuyobozi ushinzwe imyubakire mu mugi wa Kigali

Jul 19,2021

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ifatwa rya Benon Rukundo, umuyobozi ushinzwe serivisi z'ubutaka (One Stop Centre) mu Mujyi wa Kigali kubera ko atashoboye kwerekana inkomoko y'ubutunzi bwe no gukoresha nabi umwanya we.

Rukundo w'imyaka 34 y'amavuko kandi yari umuyobozi w'agateganyo ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko byatangajwe na Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB, Rukundo yatawe muri yombi nyuma yo kunanirwa gusobanura amafaranga yabonetse kuri konti ye.

Amafaranga Murangira atatangarije The New Times yabitswe n'abantu batandukanye mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB yongeyeho ko ukekwaho icyaha yatanze ibyangombwa byo kubaka mu mishinga itajyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali.

Murangira yibukije ko RIB itazigera yihanganira umuntu wese uzafatwa mu gikorwa cyo kunyereza amafaranga y'abaturage kandi akanaburira abaturage ko nta nzira ya bugufi ihari yo kugera kuri serivisi bashaka, abasaba guhora bakoresha inzira zemewe n'amategeko kugira ngo babone serivisi rusange.

Rukundo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo kuva ku itariki ya 16 Nyakanga mu gihe iperereza rigikomeje, nyuma dosiye ye izoherezwa mu bushinjacyaha kugirango ishyikirizwe urukiko.

SRC: Bwiza