U Rwanda rurashinjwa kumviriza telefoni z'abantu hifashishijwe ikoranabuhanga rya Pegasus ibirego u Rwanda ruhahakana rwivuye inyuma. Bamwe mu bavugwa harimo Mende wo muri RDC ndetse na Carine Rusesabagina

U Rwanda rurashinjwa kumviriza telefoni z'abantu hifashishijwe ikoranabuhanga rya Pegasus ibirego u Rwanda ruhahakana rwivuye inyuma. Bamwe mu bavugwa harimo Mende wo muri RDC ndetse na Carine Rusesabagina

Jul 20,2021

Nyuma y’amakuru yasakaye hirya no hino kuri uyu wa Mbere ashinja ikigo cyo muri Israel, NSO Group gukoresha software yacyo ya Pegasus mu kwinjira no kuneka ibivugirwa kuri telephone z’abantu mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ikigo OCCRP (Organized Crime and Corruption Reporting Project) nacyo cyashinje u Rwanda gukoresha iyi software mu kumviriza Abanyekongo barimo uwahoze ari umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Lambert Mende, Albert Yuma, wari minisitiri w’itangazamakuru na Jean Bamanisa Saïdi.

Nk’uko byatangajwe n’uyu mushinga w’ibinyamakuru 17 bikomeye mpuzamahanga bikora ku byaha byateguwe na ruswa, numero za telephone za Lambert Mende na Albert Yuma, ubu uyobora Gécamines (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro) n’ihuriro ry’amasosiyete yo muri RDC, ngo ni zimwe mu zagaragaye ku rutonde rw’abantu bumvirijwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Abanyamakuru ba OCCRP kandi babonye kuri uru rutonde numero ya Jean Bamanisa Saïdi, Guverineri w’Intara ya Ituri. Uku kumviriza aba bantu ngo kwakozwe mbere y’amatora yo mu 2018 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga.

Umunyamakuru Michela Wrong ati “Hasanzwe hari ukutizerana gukomeye hagati ya guverinoma zo mu Biyaga Bigari n’u Rwanda.”

Ni mu gihe umuryango uharanira burenganzira bwa muntu ku isi Amnesty International nayo yatangaje ko Umukobwa wa Rusesabagina witwa Carine Rusesabagina yaba yarumvirijwe na  Leta y'u Rwanda kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko Leta y'u Rwanda yahakanye ibi birego ivuga ko idakoresha iri koranabuhanga ndetse ko nta hantu na hamwe ihuriye n'abarikora.

The Guardian, kimwe mu binyamakuru byagize uruhare mu icukumbura ku mikorere y’ikigo NSO Group n’iyi software yacyo, kivuga ko telefone y’umuntu ishobora kohererezwa ‘link’ cyangwa igahamagarwa, Pegasus igahita yiyinjizamo n’ubwo yaba atafunguye iyo ‘link’ cyangwa se ngo yitabe telefone. Ngo uretse kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ndetse no gusoma ubutumwa bugufi buyohererezwa, iri koranabuhanga ngo rifite ubushobozi bwo guhidura telefoni ryagezemo akuma gatuma umuntu amenya aho uyifite yerekeje hose(tracking device) ndetse no kumva ibiyivugirwa impande nko mu gihe abantu baganira(Listening device). 

NSO Group ariko yo ikomeza gushimangira ko iyi software yayo ishinzwe gukurikirana ibikorerwa kuri za telefone yitwa Pegasus, igamije gufasha abakiriya bayo kurwanya ibyaha n’iterabwoba.

Nyamara ariko, Pegasus yanakoreshejwe mu kumviriza abanyamakuru, impirimbanyi za potiliki, n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu bitandukanye.

Src: Bwiza.com + Amnesty.org + theguardian.com