Basketball: Kapiteni w’Amavubi y’abagore akomeje guca ibintu nyuma y'uko yambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina

Basketball: Kapiteni w’Amavubi y’abagore akomeje guca ibintu nyuma y'uko yambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina

Jul 20,2021

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda y’abagore ikina Basketball, Tierra Monay Henderson aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we w’umukobwa witwa Amanda Thompson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Iyi nkuru Kapiteni Monay yayitangarije ku rubuga rwa Instagram tariki ya 21 Gicurasi 2021 ubwo yari muri USA, ashyiraho amafoto arimo igaragaza Amanda amuterera ivi n’imugaragaza asa n’ugiye kumusoma, agerekaho amagambo agira ati: “Birumvikana navuze Yego.”

“Yego” ni imvugo imenyerewe ku mukunzi wambitswe impeta, iyo yemeye kuzashinga urugo n'uyimwambitse.

Mu rukundo rwa bombi, Kapiteni Monay ni umukobwa, mu gihe Amanda ari umusore. Mu gihe bazaba barashinze urugo, uyu mukinnyi azagira inshingano y’umugore, Amanda agire iy’umugabo nk’uko bisanzwe ku babana bahuje ibitsina.