Ifoto y’umunsi : Kenny Sol na Ariel Wayz mu rukundo mbere ya Juno Kizigenza
Unkuru y’urukundo rwa Juno Kizigenza Ariel Wayz rwasakaye cyane ku mbugankoranyambaga nyuma y’uko basoye indirimbo “ AWAY”.
Umuhanzi kazi Ariel Wayz ari mu bahanzi bavuzwe cyane mu minsi ishize batagiye bavugwa cyane mu nkundo, nyamara amakuru ahari ni uko mbere ya Juno Kizigenza bavugwa gukundana kuri ubu, yanakundanye na Kenny Sol.
Inkuru y’urukundo rwa Kenny Sol na Ariel Wayz ntirwigeze rumenyekana cyane kuko bakundanye igihe bari bakiri mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.
Amakuru avuga ko urukundo rwa Kenny Sol na Ariel Wayz rwatangiye bakigera ku Nyundo aho bakurikiranaga ibijyanye n’umuziki ndetse ruza no kwamamara mu kigo.
Umwe mu biganye nabo waduhaye amakuru yavuze ko urukundo rwa Ariel Wayz na Kenny Sol rwacaga ibintu mu myaka yabo mu ishuri rya muzika rya Nyundo.
Ati “Barakundanye igihe kinini, ni inkuru yari izwi mu kigo gusa nyuma y’imyaka ibiri bagiye gusoza amashuri, urukundo rwabo rwajemo agatotsi, barangiza iby’urukundo bisa n’ibyahagaze.”
Nubwo batari bagikundana ariko amakuru ahari avuga ko na nyuma yo kuva ku ishuri umubano wabo utigeze uhagarara, cyane ko bakundaga guhurira mu birori bitandukanye.
Uwo mubano ni nawo wakomeje kugeza ubwo Kenny Sol atunguwe no kumva ko uwahoze ari umukunzi we asigaye akundana n’inshuti ye banabarizwaga muri Label imwe ‘Igitangaza’ ya Bruce Melodie.
Mu kiganiro duheruka kugirana na Kenny Sol ubwo yabazwaga ku nkuru yo gukundana kwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz, yavuze ko atari ibintu yari azi.
Ati “Bose ni inshuti zanjye, ariko bakora ibintu byabo mu buryo utamenya. Nanjye ibyo gukundana kwabo nabibonye mu itangazamakuru.”
Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz amakuru yarwo yo yatangiye kuvugwa guhera mu minsi ishize ubwo basohoraga indirimbo ‘Away’ bahuriyemo.
Benshi baketse ko inkuru z’urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza zari zigamije kumenyekanisha indirimbo yabo nshya.
Mu gihe abandi bari muri #Gumamurugo, Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari kuhirira urukundo rwabo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi.