Amateka ya Capt. Valentine Strasser wafashe ubutegetsi ku myaka 25 gusa akaba perezida muto kurusha abandi ku mugabane wa Afurika
Kapiteni Strasser Valentine yagiye ku butegetsi mu mwaka w'1992 nyuma yo guhirika perezida Joseph Saidu Momoh ubwo Sierra Leone yari yugarijwe n'intambara y'inyeshyamba za RUF ya Coporal Fodey Sankoh.
Muri icyo gihe Capt. Strasser yari yaroherejwe kurwanya inyeshyamba zari zarigometse ku butegetsi bwa Momoh zari ziyobowe na Coporal Foday Sankoh aho we yari yaroherejwe kurwanira mu ntara ya Kailahun.
Mu gihe barwanaga batereranwe na Leta babura ibikoresho bya gisirikare harimo imyenda, inkweto n'ibindi byibanze ndetse batangira kudahembwa umushahara wabo.
Nyuma yo gutakamba igihe kinini, Capt. Strasser yafashe umwanzuro wo kwiyizira mu murwa mukuru ku biro bya Perezida kumwibwirira ikibazo cyabo. Bakigera mu mugi abantu benshi barakajwe n'uko aba basirikare batereranwe maze bose barya karungu ibintu byateye ubwoba perezida Momoh ahita afata iy'ubuhungiro.
Capt. Strasser na bagenze be byabateye akanyabugabo maze bahita bahirika ubutegetsi bashyiraho leta ya gisirikare National Provisional Ruling Council.
Mu gihe cye, Capt. Strasser yashyize imbere kurwanya inyeshyamba n'umutima we wose ariko ananirwa kuzitsinda.
Nyuma y'imyaka 4 gusa ayobora Sierra Leone , Capt. Strasser yaje guhirikwa ku butegetsi n'umwe mu bari bamwungirije, Julius Maada Bio, maze afata ubutegetsi atyo akaba akiburiho kugeza ubu.
Capt. Strasser yabayeho mu buzima bubi cyane nyuma yo guhirikwa ku butegetsi aho yari yugarijwe n'imibereho mibi n'ubukene.