Perezida Samia Suhulu yannyeze mugenzi we, Perezida Ndayishimiye w'u Burundi nyuma yo kuvuga icyongereza nabi

Perezida Samia Suhulu yannyeze mugenzi we, Perezida Ndayishimiye w'u Burundi nyuma yo kuvuga icyongereza nabi

Jul 21,2021

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, aherutse gusaba mugenzi we Evariste Ndayishimiye w'u Burundi kujya yikoreshereza Igiswahili mu mbwirirwaruhamwe ze aho kuba Icyongereza, nyuma yo kugerageza kuvuga uru ririmi akaruvuga nabi.

 

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze mu cyongereza mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo yabwiraga itangazamakuru ibyo we na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Burundi bagezeho.

Perezida Ndayishimiye asanzwe ari mwiza cyane mu ndimi z’Igifaransa, Igiswahili n’Ikirundi, gusa hari ubwo ajya akoresha Icyongereza n’ubwo atakizi mu buryo buhagije.

Mu gace k’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Ndayishimiye yagaragaye ashimira Perezida Samia wasuye igihugu cye, abayobozi batandukanye, Abaminisitiri ndetse n’itangazamakuru, gusa mu Cyongereza kirimo amakosa.

Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi yazambije ibintu cyane aho yagize ati: "Mr. President mama Samia Suhulu Hassan...", nyamara yagakoresheje ’Mrs. President...’ bijyanye no kuba Perezida wa Tanzania ari umugore.

Ahandi Perezida Ndayishimiye yagize ati ’we have just talks’ aho kuvuga ’we just have talked’; ati ’I took this opportunity’ aho kuvuga ati’ I take this opportunity’ ndetse n’utundi dukosa.

Ni ibyatumye Perezida w’u Burundi yibasirwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abenshi bamushinja kwisumbukuruza akavuga Icyongereza atakizi, nyamara yakabaye akoresha ururimi azi neza hanyine bakamusemurira.

Perezida Samia nyuma yo guhabwa umwanya wo kuvuga na Ndayishimiye, ubwe na we yagiriye inama mugenzi we w'u Burundi amusaba ko ubutaha byaba byiza agiye akoresha Igiswahili.

Ati: "Nk'uko mubizi ururimi ni ingenzi mu guhuza abantu. Dufite amahirwe y'uko Igiswahili n'Icyongereza zombi ari indimi z'igihugu cyangwa z'ibihugu byacu bibiri, kuri twe twiteguye gutuma muvuga Igiswahili."

Perezida Samia abwira Ndayishimiye yunzemo ati: "Ubutaha nawe Perezida ujye usoma imbwirirwaruhame yawe mu Giswahili, kandi ndabizi ko muzi Igiswahili cyiza cyane."

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko asa n'uwemeye ibyo mugenzi we wa Tanzania yari amusabye.

Perezida Samia yasabye Ndayishimiye kujya yivugira Igiswahili aho kwivuna avuga Icyongereza, mu gihe u Burundi na Tanzania byasinyanye amasezerano y'uko Tanzania yabufasha kwigisha abaturage bayo Igiswahili, na bwo bugafasha abayo kwigishwa Igifaransa.