PSG irashaka kugurisha abakinnyi 9 bose kubera Kylian Mbappe

PSG irashaka kugurisha abakinnyi 9 bose kubera Kylian Mbappe

Jul 21,2021

Ikipe ya PSG imaze kwiyubaka kurusha izindi zose ku mugabane w’I Burayi, iritegura kugurisha abakinnyi 9 kugira ngo ibone amafaranga yo kwishyura Kylian Mbappe usigaje umwaka umwe w’amasezerano kugira ngo ayongere.

 

PSG yaguze abarimo Wijnardum,Ramos,Hakimi na Donnaruma,yamaze gufata umwanzuro wo kugurisha aba bakinnyi kugira ngo yikureho umushahara wabo iwongere Kylian Mbappe ndetse amafaranga izabagurisha izayakoreshe mu kumuhemba.

 

PSG ifite abakinnyi 39 mu ikipe ya mbere ariyo mpamvu ishaka kubagabanya ikagurisha 9 barimo umunya Argentina Mauro Icardi.

 

Mbappe w’imyaka 22, arifuzwa na Real Madrid muri iyi mpeshyi ariko na PSG ntishaka kumurekura kuko ari umwe mu bayifasha kwegukana UEFA Champions League.

 

PSG irashaka kwirinda ko uyu mukinnyi yinjira mu mwaka wa nyuma atarabasinyira amasezerano mashya kuko yaba yemerewe kugendera Ubuntu.

 

Bamwe mu bakinnyi bavugwa ko bazagurishwa na PSG barimo Icardi,Gana Gueye n’abandi batandukanye.

 

PSG ifite abanyezamu 9 barimo Gianluigi Donarumma mushya,Keylor Navas,Alphonse Arreola, Marcin Bulka, Denis Franchi, Sergio Rico, Alexandre Letellier, Garrisone Innocent na Lucas Lavellee.Ikeneye kugumana 3 gusa.

 

Amakuru avuga ko PSG yifuza kurekura Icardi muri Juventus hanyuma ikamugurana Cristiano Ronaldo gusa uyu munya Portugal ngo ntiyigeze asaba iyi kipe ye ko imurekura.

 

Ntabwo biramenyekana niba Real Madrid izashora akayabo isabwa ngo igure Mbappe gusa PSG perezida Nasser yavuze ko uyu rutahizamu ntaho azajya.