Burundi: Umuyobozi w’ishyaka UPRONA avuga ko Perezida ndayishimiye yatukishije igihugu ubwo yahaga ingoma mugenzi we wa Tanzania Samia Suhulu

Burundi: Umuyobozi w’ishyaka UPRONA avuga ko Perezida ndayishimiye yatukishije igihugu ubwo yahaga ingoma mugenzi we wa Tanzania Samia Suhulu

Jul 21,2021

Umuyobozi w’ishyaka UPRONA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Charles Nditije avuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yatukishije igihugu ubwo yahaga ingoma mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

Perezida Ndayishimiye yatanze iyi mpano tariki ya 17 Nyakanga 2021 ubwo yari yasuwe na Perezida Samia mu ruzinduko bombi basinyiyemo amasezerano atandukanye y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Charles Nditije mu kiganiro yagiriye kuri Tele Renaissance cyatambutse kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021, yagize ati: “Ingoma ni ikintu kidasanzwe, si ikintu cyo kuvuza gusa cyangwa cy’indirimbo, ni akarangamutima gakomeye kadasanzwe ku Burundi, gasobanura inganji, intsinzi, ubwigenge ku Burundi.”

Yakomeje avuga ko Perezida Ndayishimiye yatesheje agaciro igisobanuro cy’ingoma mu gihugu. Ati: “Ku bwacu yatesheje agaciro urwo rwibutso rudasanzwe, yarugize igikinisho ari Umukuru w’Igihugu, ni igisebo ku gihugu, ni igisebo ku Burundi, yahungabanyije akarangamutima kandi iyo utaye akarangamutima uba utaye ibanga. Ni ibintu rero bibabaje, umenya Perezida Ndayishimiye atazi ibyo akora, ntazi ibyo avuga, ntazi ibyo yemerewe, ntazi n’ibyo atemerewe.”

Uyu musaza avuga ko kuba Perezida Ndayishimiye yaratanze iyi ngoma, bisa n’aho bisobanuye ko yatanze ubutegetsi bwe n’ubwigenge bw’Abarundi.

Mu 2014, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi n’umuco (UNESCO) ryashyize ingoma z’u Burundi mu murage ndangamuco waryo. Bisobanuye ko ari ibikoresho byihariye kuri iki gihugu, bidakwiye kwiganwa cyangwa ngo bigaragare mu kindi gihugu, keretse ababikoresha babaye bagiserukiye ku rwego mpuzamahanga.