Ibitangaje kuri Antonov An-225 Mriya indege ya mbere nini kurusha izindi ku isi ikaba ishobora kugurukana toni 640 zose - AMAFOTO

Ibitangaje kuri Antonov An-225 Mriya indege ya mbere nini kurusha izindi ku isi ikaba ishobora kugurukana toni 640 zose - AMAFOTO

Jul 22,2021

Antonov An-225 Mriya ifatwa nk'indege ya mbere nini ku isi. Ni indege ifite moteri 6 ziyifasha kuvuduka kugera ku birometero 800/h ndetse no kugurukana imiziko ifite uburemere bugera kuri toni 640 zose.

Iyi ndege yatangiye kuguruka taliki ya 21 Ukuboza 1988 ihagurukiye ku kibuga cya Svyatoshyn.

Ni indege itangaza abantu aho igeze hose ahani bitewe n'imiterere yayo ndetse n'ubunini butangaje dore ko iruta kure ikibuga cy'umupira w'amaguru. 

Indege nini kurusha izindi ku isi

Dore bimwe mu by'ingenzi biyiranga:

. Ifite uburebure bwa 84m

. Ubuhagarike bwa 18.2m

. Ibaba rimwe rifite uburebure bwa 88.40m

. Ubuso bw'ibaba rimwe bungana na 905sqm

. Ishobora kuguruka nta kibazo igihe uburemere bwayo n'ibyo yikoreye bitarengeje toni 640

. Ifite ubushobozi bwo kunywa ibitoro bingana na toni 300

. Ishobora kugendera ku muvuduko wa Km 800/h

 

Indege nini kurusha izindi ku isi

 

Iyi ndege yifashijwa mu bwikorezi bw'imizigo aho ishobora gutwara imizigo mu nda yayo cyangwa ku mugongo. Ishobora gukoresshwa mu gutwara ibintu biremereye cyane nk'izindi ndege, za gari ya moshi....

Indege nini kurusha izindi ku isi