Musanze: Mu ijoro ryakeye humvikanye urusaku rw'amasasu mu mugi wa Musanze

Musanze: Mu ijoro ryakeye humvikanye urusaku rw'amasasu mu mugi wa Musanze

Jul 22,2021

Ibi byabaye mu ijoro ryo kwa 21 rishyira kuwa 22 Nyakanga 2021 mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza gusa ntiharamenyekana icyateye ukuraswa kw'aya masasu.

Nk'uko Bwiza dukesha iyi nkuru ibitangaza, umuturage watanze ubuhamya avuga ko yumvise amasasu arenga 20 amwe aba yarasiwe mu gace kabarizwamo gereza andi akarasirwa ku musozi wa Nyamagumba.

Uyu musaza akomeza avuga ko nyuma y'uru rusaku rw'amasasu yumvise abantu bagenda n'amaguru akeka ko ari abashinzwe umutekano.

Kugeza ubu nta rwego ruratangaza impamvu y'aya masasu. Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

 

SRC: Bwiza