Umubyeyi w'umunyamakuru Bac T wamamaye kuri Afrimax Tv yitabye Imana

Umubyeyi w'umunyamakuru Bac T wamamaye kuri Afrimax Tv yitabye Imana

Jul 23,2021

Umubyeyi w’Umunyamakuru Bac-T yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nk’uko uyu munyamakuru yabyutse abitangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa WhatsApp.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ku itariki 22 Nyakanga 2021, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nkubiri Gerard uzwi nka Bac T yabyutse ashyira ifoto y’umubyeyi we kuri “sitati” ya WhatsApp maze yandika agira ati: “Uruhukire mu mahoro papa nkunda’’.

 

Umunyamakuru Bac T ari mu bazamuye urubuga rwa Youtube ruzwi nka Afrimax  kuko abantu babyibuka neza uburyo yazanye inyito yitwa ‘Uyu mwaka dufite akazi kenshi kandi gakomeye’ kakaza gusakara mu buryo bukomeye hirya no hino.

 

Bac T yagiye mu itangazamukuru yarabanje gukora umuziki, yewe akaba afite n’indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo izitwa 'More Fire' yakoranye n’itsinda rya TMK ribarizwa mu gihugu cya Tanzania ndetse n'iyitwa 'Ice Cream' yakoranye na The Ben, 'Kigetogeto' yakoze afatanyije na Jay Polly na nyakwigendera T-Max w’umurundi n’izindi…

 

Bac-T kuri ubu afite shene ye ya Youtube yitwa Big Town Tv ndetse akaba anafite Studio yitwa Big Town Records aho akorera abahanzi batandukanye ndetse akaba afite n’abahanzi batandukanye afasha.

 

Abafite aho bahuriye n'imyidagaduro ni bamwe mu bifatanyije n'umunyamakuru Bact muri ibi bihe bikomeye byo kubura umubyeyi we barimo Umunyamakuru Ally Soudy wagize ati: “ihangane cyane muvandimwe.'' Naho umuhanzi Rafiki we wakoresheje ururimi rw'igiswahili ati: “ihangane muvandimwe.'' naho umujyanama w'umuhanzi Bruce Melodie we ati: “Ihangane cyane muvandimwe ku bw' igihombo ugize cyo kubura umubyeyi.''

 

Umuhanzi Mr Kagame ni umwe mu bahanzi bahumurije umunyamakuru Bac T mu butumwa yamugeneye mu rurimi rw’igiswayiri bugira buti: “Urupfu ntirutubuza gukunda abo twatakaje, urukundo ruba muri twe, reka data aruhuke mu mahoro.’’

Src: Inyarwanda