Ibitangaje wamenya ku nyubako ndende kurusha izindi ku isi burj-khalifa iherereye i Dubai - AMAFOTO
Umuntu ahora yifuza kuba indashyikirwa ndetse no gukora ibikorwa bitaza abandi ni yo mpamvu havuka imiturirwa, ibyogajuru, imodoka z'akataraboneka n'ibindi umuntu abona bikamutangaza cyane ndetse rimwe na rimwe ukaba wakeka ko bitakozwe n'amaboko y'abantu. Uyu munsi iwacumarket igiye kubagezaho bimwe mu bintu bitangaje cyane ku nyubako yogoga ikirere ikaba isumba izindi zose ku isi ari yo burj-khalifa.
Nkuko tumaze kubivuga ni yo nyubako ya mbere ndende ku isi kugeza ubu aho ifite uburebure bwa metero 828 zose. Yuzuye mu mwaka wa 2010 itwaye miliyari 1.5 z'amadorari ya Amerika. Gusa n'ubwo bimeze gutya si yo nyubako ya mbere yuzuye itwaye menshi ku isi kuko Makkah Royal yuzuye itwaye miliyari 15 zose z'amadorari ya Amerika mu mwaka wa 2010.
Ubusitani bwa Burj-Khalifa
Dore bimwe mubyo ukwiriye kumenya kuri iyi nyubako:
. Mbere yitwaga Burj Dubai iza guhindurirwa izina mu rwego rwo guha icyubahiro presida wa Leta yunze ubumwe y'abarabu witwa: Khalifa bin Zayed Al Nahyan. Aha ni bwo yiswe: Burj-Khalifa.
. Ifite amagorofa(etaje) 163. Abayibamo n'abayikoramo bose hamwe babarirwa mu bihumbi 30.
. Harimo Hotel yitwa Armani Hotel itangaje cyane yafunguwe ku 27 Mata 2010. Umwihariko w'iyi hoteri ni uko nta reception cyangwa aho bakiriri abashyitsi igira kuko nyirayo yifuje ko umuntu wese uzayisura yaba yisanga nk'aho ari iwe.
. Ni yo nyubako ya mbere amazi azamurwa ku butumburuke burebure cyane. Ni yo kandi ya mbere ifite urukuta rurerure rw'ibirahuri.
. Guhanagura ibirahuri by'amadirishya yayo bitwara amezi 4 yose.
. Amazi avomera ubusitani akurwa mu mwuka ndetse no mu byuma bikonjesha bizwi nka air condition dore ko iyi nyubako yubatse mu butayu.
. Ifite ikiyaga kigikorano(Artificial)
. Ushobora kubona agasongero kayo uri mu birometero 95 byose. Rero ntibisaba kuba i Dubai kugirango ubone iyi nyubako.
. Byatwaye imyaka 6 yose kugirango iyi nyubako yuzure.
NB: Twavuze ko iyi nyubako ari yo ya mbere kugeza muri uyu mwaka wa 2021 ariko se ibi bizamara igihe kingana iki? Hari inyubako iri mu nzira zo kuzura aho byari biteganyijwe ko yuzura mu mwaka wa 2020 ariko ntibyakunda. Iyo ni Jeddah tower. Iyi bivugwa ko izaba ifite uburebure busaga metero 1000 ni ukuga Km irirenga. Biteganyijwe ko iyi ari yo izakuraho agahigo ka Burj-Khalifa imaranye imyaka isaga 10.