Karasira Aimable yitabye urukiko ahakana ibyo aregwa anavuga ko hari umukozi wa RIB wamuhaye asaga miliyoni
Kuri uyu wa Gatanu Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahakana ibyaha ashinjwa birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Karasira akurikiranyweho n'ubushinjacyaha ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyiha ishingiro no kubiba amacakubiri, ibyaha byiyongeraho icyo gutunga amafaranga atagaragariza inkomoko.
Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe muri Gicurasi binyuze mu biganiro Karasira Aimable yanyujije ku rubuga rwe rwa YouTube "Ukuri mbona" ndetse no mu byo yahaye ibitangazamakuru bitandukanye.
Ubushinjacyaha bumurega kuba yaremeje ko Jenoside itateguwe, ko yatewe n'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana.
Ubushinjacyaha bwabuze ko Karasasira ku bwe asanga ubutegetsi bwa Habyarimana bwarakoze jenoside byo kwirwanaho, kuko Inkotanyi zamuteraga ibisasu bya bombe.
Ku cyaha cyo kugira umutungo utagaragarizwa inkomoko, ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira yafatanwe amafaranga menshi mu rugo iwe ntiyagaragaza inkomoko yayo.
Ni amafaranga abarirwa muri Frw miliyoni 40.
Karasira ubwo yahabwaga ijambo n'umucamanza, yahakanye ibyaha byose aregwa.
Yabwiye urukiko ko ibyo yavuze atari mu bihe bye byiza byo gutekereza kuko afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko yari amaze igihe atabona imiti imworohereza.
Yabajijwe niba nta kibazo abona mu magambo ye muri iki gihe, avuga ko hari ibyo yari kuvuga ukundi cyangwa akagabanya amagambo iyo aza kuba yari mu bihe bye byiza.
Yabwiye umucamanza ko ibyo yavuze birimo n'ukuri n'ubwo ngo atari byiza kukuvuga buri gihe.
Avuga ku mafaranga yafatanwe, Karasira yavuze ko hari ayo yahawe n'inshuti ze zamugiriye impuhwe kubera ibibazo yahuye na byo ubwo yirukanwaga na Kaminuza y'u Rwanda.
Yavuze ko hari n'andi menshi yishyuwe na YouTube kubera inkuru zanyuraga kuri shene ye.
Karasira kandi yavuze yavuze ko hari n'andi mafaranga asaga miliyoni yahawe n'umwe mu bakozi b'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) bamusaba kuvuga nabi abo u Rwanda rufata nk'abanzi barwo.
Abamwunganira Evode Kayitana na Gatera Gashabana na bo bavuze ko Karasira arwaye kandi ko bidakwiye gufunga cyangwa kuburanisha umurwayi.
Raporo ya muganga yasabwe n'ubushinjacyaha yerekanye ko Karasira afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko amaze igihe abyivuza, n'ubwo ivuga ko ibibazo afite bitamwambuye ubushobozi bwo gutekereza.
Abunganizi ba Karasira bavuga ku mutungo adashobora kugaragaza inkomoko, babwiye urukiko ko afite uburenganzira bwo kwakira impano kabone n'ubwo zaba zivuye ku bo Leta itishimiye.
Basabye ko umukiriya wabo akurikiranwa n'abaganga ndetse byaba ngombwa agashyirwa mu bitaro.
Bavuze kandi ko akwiye kurekurwa urubanza rutabaye kuko ibyo aregwa byakozwe n'umuntu udafite ubushobozi bwo gutekereza neza.
Mu iburanisha kandi Karasira yagaragaje ko adafite icyizere cyo guhabwa ubutabera, ngo kuko mu Rwanda amabwiriza aremera kurusha amategeko.
Yavuze ko hari ababishaka n'ejo akarara afunguwe, batabishaka akamara imyaka nk'iyo Nelson Mandela yamaze muri gereza.
Biteganijwe ko umwanzuro w'urukiko uzatangazwa kuwa kabiri w'icyumweru gitaha.
SRC: Bwiza