Gicumbi: Padiri yatunguranye arambika ikanzu hasi asezera ubupadiri ngo ajye kwishakira umugore

Gicumbi: Padiri yatunguranye arambika ikanzu hasi asezera ubupadiri ngo ajye kwishakira umugore

Jul 24,2021

Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira wakoreraga muri Diyosezi ya Byumba, yasezeye ku nshingano ze za gisaseridoti n’izindi bifitanye isano avuga ko abitewe n’impamvu ze bwite.

 

Ibaruwa y’ubwegure bwe bigaragara ko yandikiwe Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Nzakamwita Servilien, ku wa 18 Nyakanga 2021, wari umushinzwe kuva mu 2008.

 

Nyir’ukuyandika bigaragara ko ashobora kuba atari mu Rwanda kubera aderesi zo mu Budage yakoresheje, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma yo kubitekerezaho byimbitse ndetse akagisha inama umuryango we n’abapadiri bagenzi be.

 

Uyu musaseridoti yavuze ko azakomeza gukorera Imana n’umuryango wayo nk’umulayiki ariko yarashatse umugore, asaba Musenyeri kumworohereza gushyira mu bikorwa umushinga we wo gushinga umuryango.

 

Yakomeje avuga ko amaso ye azakomeza kuyahanga kiliziya mu gihe cyose izamuha amahirwe yo gukomeza kuyikorera yifashishije ubumenyi bushingiye kuri tewolojiya ayikesha.